Abanyamakuru
Yageze aho atunga Miliyari z’amadorali ariko yanga kubyara, Umunyamakurukazi Oprah Winfrey ni muntu ki?

Oprah Winfrey yavutse ku itariki 29 Mutarama 1954, avukira mu mujyi wa Kosciusko, Mississippi, USA.
Avuka kuri Vernon Winfrey na Vernita Lee Winfrey.
Yavukanye n’abavandimwe be batatu aribo Patricia Lofton, Patricia Lee Lloyd na Jeffrey Lee.
Winfrey yaje mu gisekuru cy’abo bita Baby Boomers muri USA.
Ni igisekuru cyabarijwemo abantu bavutse hagati y’i 1946 na 1964.
Iki igihe cyaranzwe n’imbyaro nyinshi cyane muri USA nyuma y’Intambara ya II y’isi yose.
Yatangiye umwuga w’itangazamakuru akora kuri radiyo mbere yo gukora akazi ko kuvuga amakuru kuri televiziyo.
Aho niho yakuye ubunararibonye bwo gutangiza ikiganiro cye bwite kuva mu 1986 kugeza mu 2011.
Ni ikiganiro cyamuhesheje ishema ryo kuba ari we wazanye agashya mu mitegurire y’ibiganiro bishingiye ku kuri kwivugirwa n’abatumirwa.
Aha baba bivugira ibibazo bitandukanye, bakabivuga nta na kimwe basize inyuma kugira ngo bafashwe mu buryo butandukanye.
Umurongo w’ikiganiro Oprah Winfrey Show wibandaga ku bibazo birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Hakanagarukwa ku ivangura n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, uyu murongo ukaba waratumye gikundwa ku rwego mpuzamahanga.
Igitekerezo cyo kugitangiza iki kiganiro yagikuye ku ihohoterwa nawe yigeze gukorerwa na mubyara we warufite imyaka 19.
Uwo mubyarawe yamusambanyije ku gahato amurusha imyaka.
Ihohoterwa nk’iryo kandi yongeye kurikorerwa n’umuntu wo mu muryango we ariko akabigira ibanga.
Ageze muri 2021 nibwo yaje kubihishurira ikinyamakuru USA Today.
Kubwibikorwa bye Oprah Winfrey yatangiye gufatwa nk’umugore wa mbere w’icyitegererezo mu isi.
Yabaye umugore w’umwirabura wa mbere w’umuherwe wo muri Amerika ya ruguru ufite imitungo ibarirwa muri za miliyari zamadolari.
Usibye umwuga w’itangazamakuru n’ikiganiro cye Oprah Winfrey Show, yakinnye muri filimi yitwa ‘The Colour Purple’ yamuhesheje igihembo cya Academy Award.
Amaze guhagarika kugaragara mu biganiro, Studio ye yitwa Harpo Production ‘Harpo’ rikaba ari izina Oprah rye ryanditse ricuritse.
Iyi Studio iri mu zikomeyemuri USA yakomeje gutegura ibiganiro by’umunsi.
Iyo studio yahawe inshingano zo gutunganya ibiganiro nka Oprah Winfrey Show, The Dr. Oz Show, na The Nate Berkus Show, n’ibindi.
Muri 2025 umutungo we wabarirwaga muri miliyari 3,1 z’amadorali.
Mu 1986 Oprah Winfrey yashakanye na Stedman Graham.
Uyu mugore yashinze ishuri ryamwitiwe muri Africa y’Epfo ry’abakobwa ryiswe ‘Oprah Winfrey Leadership Academy’.
Yanditse ibitabo byinshi birimo ‘What happened to You, Build the Life you Want, What i Know for Sure’ n’ibindi.
Oprah Winfrey yabyaye umwana afite imyaka 14 ariko aza guhita apfa, nyuma nibwo yafashe umwanzuro ko atazabyara.
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Niwe wahinduye Bibiliya mu Kinyarwanda, Karasira Juvénal ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yazize umukobwa, Umukinnyi wa filime Steven Kanumba yari muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 4
Yabyaye impanga z’abana batatu, umuhanzi Kizz Daniel ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 2
Niwe munyarwanda ushobora kuvura Diabéte igakira burundu, Dr Nduwayo Léonard ni muntu ki?