Abanyamakuru
Umunyamakurukazi wigaruriye imitima ya benshi Antoinette Niyongira ni muntu ki?

Antoinette Niyongira, yavukiye mu karere ka Kamonyi, mu ntara y’Amajyepfo.
Amashuri abanza yayize mu mujyi wa Kigali aba arinaho ayasoreza.
Icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye yacyize i Kabgayi muri St Joseph.
Amashuri yisumbuye yayasoreje muri Groupe Scolaire Rulindo mu 2011, mu ishami ry’indimi.
Yabonye amanota meza ahabwa kujya kwiga muri KIE agakurikirana ubwarimu.
Niyongira Antoinette yanze kujya muri KIE arabanza ashaka uko yakwinjira mu itangazamakuru, aza kujya kwiga muri kaminuza nyuma.
Yatangiye gukunda itangazamakuru afite imyaka itandatu nkuko yabibwiye Igihe ndetse no ku ishuri yari mu babaga mu Media Club.
Jean Lambert Gatare niwe wamuhaye amahirwe yo kwinjira mu itangazamakuru kuri Radio Isango Star muri 2011.
Yagiye ku Isango akorana mu kiganiro Isango Relax Time na Sandrine Isheja.
Yakoraga nk’uwimenyereza nyuma y’amezi atanu ahabwa akazi.
Niyongira Radio yitwaga KFM yaje ku mushaka ariko yanga kuva ku Isango Star.
Nyuma y’imyaka ine (4) akora ku Isango Star yaje kuhava ajya kuri Radio 10 muri 2015.
Kuri Radio 10 yahamaze umwaka umwe Kiss Fm ihita imutwara.
Muri 2015 kandi yahise akora ubukwe na Kigenza Aimé Patrick bari bamaze imyaka ine bakundana.
Muri 2021 Niyongira na Patrick bibarutse umwana w’ubuheta waje akurikira imfura yabo yitwa Shami Abe Kigenza.
Niyongira Antoinette igitangaje nuko avukana n’undi munyamakurukazi witwa Anne Marie Niwemwiza.
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Niwe wahinduye Bibiliya mu Kinyarwanda, Karasira Juvénal ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yazize umukobwa, Umukinnyi wa filime Steven Kanumba yari muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 4
Yabyaye impanga z’abana batatu, umuhanzi Kizz Daniel ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Niwe munyarwanda ushobora kuvura Diabéte igakira burundu, Dr Nduwayo Léonard ni muntu ki?