Abanyamakuru
Umunyamakuru wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, Eugene Anangwe ni muntu ki?

Eugene Kenneth Anangwe yavukiye mu Burengerazuba bwa Kenya mu 1986.
Niho yigiye amasomo ye anahatangirira umwuga.
Muri 2006 yinjiye muri kaminuza ya Kenya Regional College For Tourism and Foreign Languages ‘RCTFL’.
Yahakuye impamyabumenyi muri 2008 mu bijyanye na’itumanaho rikomatanyije ‘Mass Communication’.
Muri 2020 Anangwe kandi yakuye impamyabumenyi muri kaminuza ya Mount Kenya y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye na ‘Mass and Media Communication.
Anangwe yimenyereje umwuga w’itangazamakuru kuri radiyo yitwa Waumini FM yo muri Kenya muri 2006.
Muri 2008 nibwo yatangiye gukorera mu Rwanda ahereye kuri Contact FM.
Muri 2010 yagiye gukora nk’umunyamakuru uvuga amakuru mu cyongereza kuri TV 10.
Yamenyekanye cyane kandi mu kiganiro ‘Debate 411’, cyatambukaga mu rurimi rw’icyongereza kuri Televiziyo Rwanda kuva 2013 kugeza muri 2016.
Umunyamakuru Eugene Anangwe yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo RBA, CNBC na East Africa Media Group.
Muri 2019 Anangwe yabaye umuyobozi wa Cape Media Ltd, ifitanye imikoranire na Mount Kenya Universi, iyi ikaba ariyo ibitangazamakuru bya TV47 Kenya na Radio 47 Kenya.
Muri 2020, Anangwe yabaye umuyobozi wa KM Look UP Media Ltd.
Imirimo yo kuyobora UP TV na Muthingi TV yayikoze kugeza muri Gicurasi 2022.
Yahawe ubwenegihugu bwo kuba umunyarwanda tariki ya 7 Ugushyingo 2024.
Anangwe yagaragaje ko yatewe ishema no kuba Umunyarwanda, nyuma yo guhabwa ubwenegihugu.
Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 3
Ni umuramyi w’icyamamare, Umuvugizi wungirije wa ‘RDF’ Simon Kabera ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Yatewe inda ageze mu wa gatandatu yanga kuyikuramo, Umuhanzikazi Winnie Nwagi ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Yarokoye ubuzima bwa Perezida Kagame n’umuryango we, Umwamikazi Rosalie Gicanda yari muntu ki?