Wadusanga

Abanyamakuru

Umunyamakuru usetsa cyane wa Radio Rwanda, Jean Daniel Sindayigaya ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Jean Daniel Sindayigaya, azwi ku kazina ka JDS, ni umunyamakuru wigaruriye igikundiro cya benshi mu Rwanda no hanze yacyo.

Mu gukura kwe ntiyatekerezaga kuzavamo umunyamakuru, kuko yisanze yiga Ubwarimu.

Mu 1993 nibwo Sindayigaya yarangije amashuri yisumbuye.

Yaje kubona akazi kubwarimu, akavamo mu 1998.

Kwamamaza

Yahise ajya kwiga kaminuza muri KIE, bahise bamutorera kuba ushinzwe itangazamakuru no kumenyekanisha amakuru mu banyeshuri bagenzi be.

Kuva ubwo agakurikirana amakuru umunsi ku wundi, aba yinjiye mu itangazamakuru gutyo.

Muri 2004 ubwo Radio Flash yatangiraga yahise ajya kuyikorera.

Yahamaze amezi atatu ahembwa ibihumbi cumi n’abitanu (15,000rwfrs).

Kwamamaza

Yyuma yaho yerekeza kuri Contact Fm ahakora kugeza muri muri 2010.

Yavuye kuri Contact Fm yerekeza kuri Radio Rwanda.

Yamenyekanye ku mpamvu zuko avuga amakuru neza  mu Kinyarwanda adategwa.

Ikiganiro Makuruki mu binyamakuru we na Nyirarukundo Xavera kiri mubyamuzamuriye igikundiro n’ibindi.

Kwamamaza

Yakinnye Volleyball kuva yiga mu mashuri yisumbuye kugeza mu 2009.

Yasoreje gukina Volleyball mu ikipe y’umubano Blue Tigers.

Ni umufana wa Arsenal na  PSG i Burayi, Real Madrid, Juventus na Bayern Munich.

JDS ni umubyeyi wubatse afite umugore banabyaranye.

Kwamamaza
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe