Abanyamakuru
Umunyamakuru usetsa cyane wa Radio Rwanda, Jean Daniel Sindayigaya ni muntu ki?

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Jean Daniel Sindayigaya, azwi ku kazina ka JDS, ni umunyamakuru wigaruriye igikundiro cya benshi mu Rwanda no hanze yacyo.
Mu gukura kwe ntiyatekerezaga kuzavamo umunyamakuru, kuko yisanze yiga Ubwarimu.
Mu 1993 nibwo Sindayigaya yarangije amashuri yisumbuye.
Yaje kubona akazi kubwarimu, akavamo mu 1998.
Yahise ajya kwiga kaminuza muri KIE, bahise bamutorera kuba ushinzwe itangazamakuru no kumenyekanisha amakuru mu banyeshuri bagenzi be.
Kuva ubwo agakurikirana amakuru umunsi ku wundi, aba yinjiye mu itangazamakuru gutyo.
Muri 2004 ubwo Radio Flash yatangiraga yahise ajya kuyikorera.
Yahamaze amezi atatu ahembwa ibihumbi cumi n’abitanu (15,000rwfrs).
Yyuma yaho yerekeza kuri Contact Fm ahakora kugeza muri muri 2010.
Yavuye kuri Contact Fm yerekeza kuri Radio Rwanda.
Yamenyekanye ku mpamvu zuko avuga amakuru neza mu Kinyarwanda adategwa.
Ikiganiro Makuruki mu binyamakuru we na Nyirarukundo Xavera kiri mubyamuzamuriye igikundiro n’ibindi.
Yakinnye Volleyball kuva yiga mu mashuri yisumbuye kugeza mu 2009.
Yasoreje gukina Volleyball mu ikipe y’umubano Blue Tigers.
Ni umufana wa Arsenal na PSG i Burayi, Real Madrid, Juventus na Bayern Munich.
JDS ni umubyeyi wubatse afite umugore banabyaranye.
-
AbanyamakuruImaze ibyumweru 3
Ntazibagirana mu mitima y’Abanyarwanda, Umunyamakuru Jean Lambert Gatare yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Umukinnyi wa Filime Digidigi ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze iminsi 6
Senateri Evode Uwizeyimana ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara yari muntu ki?