Abanyamakuru
Umunyamakuru Paul Rutikanga ni muntu ki?

Paul Rutikanga yavukiye mu gihugu cya Tanzaniya tariki ya 24 Ukuboza mu 1990.
Umuryango wa Paul Rutikanga wari warahungiye muri Tanzaniya ku bw’amateka mabi y’ivangura bwoko yarari mu Rwanda yanarugeje muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavutse mu muryango w’abana batanu, abahungu batatu n’abakobwa babiri akaba ariwe mfura.
Mu mpera z’i 1994 baratahutse baza mu Rwanda n’umuryango we bajya gutura i Nyamirambo.
Nyuma y’imyaka itatu barimutse bajya gutura i Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba, nyuma y’igihe gito basubira muri Tanzaniya ariko Rutikanga asigarana na Nyirakuru.
Abana na nyirakuru yatangiye amashuri abanza i Kirehe, ayisumbuye ayakomereza mu karere ka Ngoma.
Nyirakuru wa Paul Rutikanga yaje kwitaba Imana muri 2003, ubuzima bwasaga n’ubutoroshye kuko yigaga mu Rwanda ibiruhuko byagera akajya muri Tanzaniya.
Muri 2007 Mama wa Paul Rutikanga yakoze impanuka ikomeye ariko Imana ikinga akaboko kuko Rutikanga yibazaga ko nadakira ubuzima buzamukomerera kuko icyo gihe yamaze igihe kigera ku myaka itatu mu bitaro.
Muri 2011 yarangije amashuri yisumbuye, yahise asubira Tanzaniya abayo umwaka umwe, agaruka mu Rwanda aje kwiga muri Kaminuza.
Yaje kujya kwiga itangazamakuru n’itumanaho muri kaminuza ya Mount Kenya ahakura impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri.
Yimenyereje umwuga w’itangazamakuru kuri Royal Fm yarimaze imyaka itatu ishinzwe muri 2014 mu gihe cy’amezi atandatu, ahava ajya gukeza kwimenyereza ku kinyamakuru Igihe akaba yarahamaze umwaka umwe.
Mu ntangiriro za 2016 yahise ajya gukora kuri Televiziyo ya Cloud, yajyiye afite inshingano zo gusoma amakuru, ariko yisanze agomba kujya kuyatara, akaza akayatunganya yarangiza akajya n’imbere ya camera kuyabwira abantu, abikora mu gihe cy’amezi icyenda.
Yavuye kuri Cloud TV ajya gukora kuri TV10 , tariki ya 17 Werurwe 2017 yinjiye mu kigo kigihugu cy’itangazamakuru (RBA) nyuma yo gutsinda ikizamini, ahinduka umusomyi w’amakuru ukundwa ba buri wese.
Tariki ya 5 Ugushyingo 2024 Paul Rutikanga yagizwe umuyobozi uhagarariye itsinda rishinzwe imikoranire n’abafatanyabikorwa muri RBA.
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze iminsi 7
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze amasaha 10
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?