Wadusanga

Abanyamakuru

Umunyamakuru Mutesi Scovia ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Mutesi Scovia ni umunyamakurukazi wabaye ikimenyabose kugeza no kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kubwo gukorana umurava akazi ke, ni muntu ki?

Umunsi umwe Mutesi Scovia yavuzeko ntakintu umugabo yakora ngo we cyimunanire usibye gutera inda byonyine,  ni umunyamashyengo ariko akaba b’umusesenguzi utarya iminwa aho biro ngombwa.

Mutesi Scovia yavutse mu 1986 avukira mu ntara y’uburasirazuba.

Yakuze umubyeyi we (Mama) akiri muto cyane, nkundi mwana wese uba ukeneye uburere bwa mama we ntibyari bigishobotse kububona, icyabaye nuko Papa we ariwe wahise afata inshingano zo kumuha uburere bwa kibyeyi zose ndetse n’abavandimwe be.

Mutesi Scovia avugako yahawe uburere bwa nyabwo ko ndetse yahawe urugero rwiza na se utarigeze ajya kumureresha ahandi, mu gukura kwe akaba yarabonaga se akora imirimo yose yaba iyaba papa  n’iyabamama.

Mutesi Scovia arubatse afite umugabo n’abana babiri umuhungu ndetse n’umukobwa.

Avuga ashize amanga ko   Rwanyange ariwe wamufashije kw’injira no kumenya icyo gukora mu itangazamakuru kimwe na Solange Ayanone yafatiyeho ikitegererezo aba ni abanyamakuru bamenyekanye cyane.

Mutesi Scovia yatangiye kumenyekana cyane mu itangazamakuru ageze kuri Radio ya B&B Umwezi akora mu kiganiro ‘The Real Talk ‘, ariko mbere yaho akaba yarakoraga kuri Radio Flash na Televiziyo.

Nyuma yo gusezera kuri Radio B&B yakomeje gukora ibiganiro bye nkibisanzwe anyuza ku muyoboro wa Youtube yashinze witwa Mama Urwagasabo’, utambukaho cyane cyane inkuru zirebwa na na politiki.

Uyu muyoboro wa Youtube Scovia yawushinze tariki ya 25 Ukwakira 2021 igitangaje ikiganiro cyambere yashyizeho cyarebwe n’abantu 160 bonyine yanga gucika intege kugeza aho abantu bawumenyeye utangira no kumuha agatubutse.

Scovia ntiyarekeye kuko nyuma yaho yashinze undi muyoboro wa Youtube yise Mutesi Scovia anyuzaho inkuru zirebana n’ubuvugizi, yawufunguye tariki ya 1 Gashyantare 2023 mawo ukurikirwa n’abatari bake.

Mutesi Scovia ni umusangiza w’amagambo mu birori (MC) mu misango y’ubukwe akaba avugako yabyisanzemo ubwo umunsi umwe bajyaga mu bukwe bakabura MC birangira ariwe ubyikoreye birangira bibaye akazi.

Izikunzwe