Abanyamakuru
Umunyamakuru Gerard Mbabazi ni muntu ki?

Rweme Mbabazi Gerard uzwi cyane nka Gerard Mbabazi ni Umunyarwanda ukora umwuga w’itangazamakuru akaba n’umukinnyi wa film.
Rweme azwi cyane mu itangazamakuru ry’imyidagaduro n’ubuzima rusange.
Yavutse tariki ya 23 Werurwe 1986 ,avukira i Butare, avuka kuri Mbabariye Siliyane na Kangabe Helene.
Yatangiye umwuga w’itangazamakuru muri 2008, arangije amashuri yisumbuye muri Christ Roi i Nyanza aho yahise ajya kwiga itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye aho yahise atangira gukora kuri Radio Huye.
Gusa kubera ubuhanga yari yibitseho yahamaze amezi make ahita yerekeza kuri Radio Salus ya Kaminuza y’u Rwanda itarajyagamo ubonetse wese.
Mu 2011, yavuye kuri iyi radio ahita yerekeza mu itangazamakuru ryandika kugeza mu mpera za 2013 ubwo yerekezaga kuri KT Radio aho yavuye mu 2014 yerekeza muri RBA yavuye muri 2024.
Mbabazi Gerard yashakanye na Uwase Alice muri 2021.
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Niwe wahinduye Bibiliya mu Kinyarwanda, Karasira Juvénal ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yazize umukobwa, Umukinnyi wa filime Steven Kanumba yari muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 4
Yabyaye impanga z’abana batatu, umuhanzi Kizz Daniel ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Niwe munyarwanda ushobora kuvura Diabéte igakira burundu, Dr Nduwayo Léonard ni muntu ki?