Abanyamakuru
Umunyamakuru Fatakumavuta ni muntu ki?
Sengabo Jean Bosco yamamaye mu ruhando rw’imyidagaduro nka Fatakumavuta ni umuntu uzwi cyane muri uru ruganda bitewe n’ibiganiro akora.
Fatakumavuta wabaye umusekirite akirangiza amashuri yisumbuye, yashaririwe n’ubuzima cyane.
Yakuriye mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Gitega ari naho yize amashuri abanza,
amashuri yisumbuye Fatakumavuta yayize nigagamo i Karongi muri Groupe Scolaire de Gisovu aho ni mu kiciro rusange.
Yakomereje amashuri yisumbuye muri ETM, yaje kujya mu rugerero mu mwaka wa 2009 aho yazikoreye muri APACE Kabusunzu ari naho yatangiriye urugendo rw’itangazamakuru aho avugako yari umunyamakuru w’umukorerabushake.
Fatakumavuta avugako akirangiza amashuri yisumbuye yahise ayoboka inzira y’igisekirite( security guard).
Yaje kujya mubijyanye no gutunganya amashusho, akorana imyaka 3 na Chid The director ndetse na Fayzo pro batumye amenya byinshi muri ‘Video production’ nyuma yahise ashinga inzu itunganya amashusho ayita ‘Gtg Pictures’, atangira no gukorera video abahanzi barimo Lucky_coco, Gisa cy’Inganzo, M-Izzo n’abandi”.
Nyuma yaho muri 2015 nibwo yabonye akazi ko Bagenzi Bernard bari bariganye yamuhaye akazi ko gufata amashusho mu bitaramo bya Primus Guma Guma byategurwaga na EAP aho yakoranaga n’inshuti yanjye y’akadashoka Chid The Director.
Aganira n’ikinyamajuru Inyarwanda yavuzeko aribwo yamenye neza iby’itangazamakuru ry imyidagaduro uko rikora ndetse anahura n’abanyamakuru bandikaga barimo Murungi Sabin, Selemani, Rutaganda, n’abafotoraga barimo Sean P na K John n’abakoreshaga amajwi barimo, Faustinho Simbigarukaho.
Nyuma Fatakumavuta yagiye gukora kuri Contact tv akora ikiganiro kitwaga CMC yakoze imyaka 5, ahavuye yagiye gukora kugitangazamakuru cya Flash.
Uyu mugabo yamamaye cyane mu biganiro binyuranye by’ubusesenguzi yahaye izina rya ‘Operation’ yakoreye igihe kinini ku muyoboro wa 3D Tv n’ahandi.
Muri iki gihe ni umunyamakuru wa Isibo FM aho akora mu kiganiro ‘Isibo Radar’ ahuriramo n’abandi.
Anagaragara ku muyoboro wa YouTube we yise “Fatakumavuta Clips.”
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?