Wadusanga

Abanyamakuru

Ntazibagirana mu mitima y’Abanyarwanda, Umunyamakuru Jean Lambert Gatare yari muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Amazina yiswe na babyeyi ni Jean Lambert Gatare.

Gatare yavutse mu mwaka w’i 1970.

Jean Lambert Gatare ni izina ryamamaye cyane mu itangazamakuru rya siporo mu Rwanda.

Yinjiye mu itangazamakuru mu mwaka w’i 1994 kuri Radio Rwanda aho yakoze kugeza mu 1997.

Kwamamaza

Kuva mu 1997 igitangazamakuri cy’Abongereza BBC cyamuhaye akazi agikorera kugeza muri 2003.

Radio Rwanda yaramugaruye ayikorera kuva muri uwo mwaka kugeza muri 2010.

Yahavuye ajya kugitangazamakuru cy’igenga cya Isango Star aho yakoze kuva muri 2010 kugeza 2017.

Yahavuye ajya kuyobora ikinyamakuru rushyashya kuva 2019 kugeza muri 2025.

Kwamamaza

Gatare yakoze amahugurwa y’itangazamakuru menshi  mu bihugu  birimo Kenya, Ubwongereza n’ahandi.

Yakoze indi mirimo i kuba umukozi ushinzwe itangazamakuru mu  NAEB.

Yabaye kandi ushinzwe itangazamakuru mu cyahoze ari Electrogaz.

Yabaye muri komite nyobozi ebyiri zitandukanye za Rayon Sport, ashinzwe itangazamakuru n’imenyekanishabikorwa.

Kwamamaza

Yakundishije benshi ruhago y’Urwanda kugeza naho ariwe wagiye ahimba amazina abakinnyi bari bafite impano zidasanzwe bikarangira abafashe burundu.

Urugero ni nka Haruna yitiriye umukinnyi Fabregas, Bakame n’abandi yewe ninawe witiriye agace ka Rubavu ko ari Brazil bitewe n’impano za ruhago zihaba.

Uyu mugabo ni umwe mu banyamakuru b’indashyikirwa u Rwanda rwagize.

Jean Lambert Gatare yitabye Imana afite imyaka 55, yari umubyeyi w’abana batatu.

Kwamamaza

Yitabye Imana amaze amaze imyaka 31 mu mwuga w’itangazamakuru.

Imana imwakire mu bayo.

Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe