Wadusanga

Abanyamakuru

Niwe munyamakuru wazanye ‘Urubuga rw’imikino’ kuri Radio Rwanda, Kalinda Viateur yari muntu ki

Yanditswe,

Kuya

Kalinda Viateur yavutse mu 1952, yavukiye ahahoze ari muri Perefegitura ya Byumba, Komine Rutare ubu ni mu Karere ka Gicumbi.

Kalinda Viateur yize indimi mu mashuri yisumbuye.

Yaje kujya kwiga  mu iseminari nkuru ya Nyakibanda ahamara imyaka ibiri.

Yahavuye  yerekeza muri Kaminuza y’u Rwanda  mu ishami ry’indimi kugeza mu 1977.

Kwamamaza

Kalinda mbere yo gutangira akazi muri Radiyo Rwanda, yabanje gukora umwuga w’ubwarimu iwabo.

Yaje kwerekeza  mu mujyi wa Kigali, ahabwa akazi mu ishami ry’ububiko bw’amakuru ‘documentation’ kuri Radio Rwanda.

Amaze igihe yaje kuganira n’abayobozi ba Radiyo Rwanda abagezaho igitekerezo cyo gutangiza ikiganiro cy’imikino.

Abayobozi ba Radiyo Rwanda baramwemereye  atangiza icyo ikiganiro.

Kwamamaza

Ni ikiganiro yahaye umurongo, ndetse aba ari na we ugishakira izina akita ‘Urubuga rw’imikino’.

Kalinda Viateur yahise yigarurira imitima yabumvaga Radiyo kubwo gukoresha amagambo yabaga yumvikanye bwambere mu matwi yabamukurikiraga.

Mu gatabo yasize yanditse yise’Rwanyeganyeze’ ubonamo amwe mu magambo abandi banyamakuru baje nyuma ye mu mikino bakiresha.

Muri ayo twavugamo nka Rwanyeganyeze ‘urushundura, kogeza Ruhago, Umutambiko, Kwamurura , Gukora urukuta, Kunobagiza, umurongo w’aba gatanu, inguni’, n’andi.

Kwamamaza

Kalinda Viateur yitabye Imana azize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 

Abasomye iy’inkuru: #6,731
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe