Abanyamakuru
Niwe munyamakuru wazanye ‘Urubuga rw’imikino’ kuri Radio Rwanda, Kalinda Viateur yari muntu ki

Kalinda Viateur yavutse mu 1952, yavukiye ahahoze ari muri Perefegitura ya Byumba, Komine Rutare ubu ni mu Karere ka Gicumbi.
Kalinda Viateur yize indimi mu mashuri yisumbuye.
Yaje kujya kwiga mu iseminari nkuru ya Nyakibanda ahamara imyaka ibiri.
Yahavuye yerekeza muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’indimi kugeza mu 1977.
Kalinda mbere yo gutangira akazi muri Radiyo Rwanda, yabanje gukora umwuga w’ubwarimu iwabo.
Yaje kwerekeza mu mujyi wa Kigali, ahabwa akazi mu ishami ry’ububiko bw’amakuru ‘documentation’ kuri Radio Rwanda.
Amaze igihe yaje kuganira n’abayobozi ba Radiyo Rwanda abagezaho igitekerezo cyo gutangiza ikiganiro cy’imikino.
Abayobozi ba Radiyo Rwanda baramwemereye atangiza icyo ikiganiro.
Ni ikiganiro yahaye umurongo, ndetse aba ari na we ugishakira izina akita ‘Urubuga rw’imikino’.
Kalinda Viateur yahise yigarurira imitima yabumvaga Radiyo kubwo gukoresha amagambo yabaga yumvikanye bwambere mu matwi yabamukurikiraga.
Mu gatabo yasize yanditse yise’Rwanyeganyeze’ ubonamo amwe mu magambo abandi banyamakuru baje nyuma ye mu mikino bakiresha.
Muri ayo twavugamo nka Rwanyeganyeze ‘urushundura, kogeza Ruhago, Umutambiko, Kwamurura , Gukora urukuta, Kunobagiza, umurongo w’aba gatanu, inguni’, n’andi.
Kalinda Viateur yitabye Imana azize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Niwe wahinduye Bibiliya mu Kinyarwanda, Karasira Juvénal ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yazize umukobwa, Umukinnyi wa filime Steven Kanumba yari muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 4
Yabyaye impanga z’abana batatu, umuhanzi Kizz Daniel ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 2
Niwe munyarwanda ushobora kuvura Diabéte igakira burundu, Dr Nduwayo Léonard ni muntu ki?