Abanyamakuru
Umunyamakuru Bagirishya uzwi nka Jado Castar ni mu ntu ki?
Niba ujya wumva Radio yitwa B&B Kigali, B imwe isobanura Bagirishya.
Jean de Dieu Bagirishya bita Jado Castar ni umunyamakuru w’imikino ukundwa ndetse akaba yaranabaye umukinnyi wa Volleyball igihe kitari gito nkaho ibi bidahagije yanageze mu buyobozi bukuru bwawo, ni muntu ki?
Tariki ya 13 Ukwakira 2021 inkuru zavugwaga muri siporo zavugaga ku ifungwa rya Visi Perezida wa kabiri ushinzwe amarushanwa mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda(FRVB), yakatiwe imyaka ibiri n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano ,uwo yari Jado Castar.
Akimara gukatirwa, itangazamakuru rya siporo ryarahagurutse rimusabira imbabazi cyaneko ibyo yahorwaga ryagaragazako atabikoze kubwindamu ze ko ahubwo yabikoze arwana ku ishema ry’igihugu.
Jado Castar nyuma y’amezi umunani Bagirishya Jean de Dieu yararekuwe arataha nyuma yo kujuririra kiriya gihano.
Bagirishya Jean de Dieu yavutse muri Werurwe 1983 avukira mu cyahoze ari Byumba , gusa siho yakuriye ntanubwo yaharerewe kuko ababyeyi be bahise bimukira mu karere ka Kayonza ho muri Kabarondo ari naho yigiye amashuri abanza.
Bagirishya avuka mu muryango w’abana batandatu , abahungu batanu n’umukobwa umwe, abazi umunyamakuru witwa Jean Claude Kabengera wantuza kuri Radio Salus ndetse na Isango Star mu biganiro by’imyidagaduro baravukana.
Jado Castar ni umugabo w’Ubatse, yashakanye na Kayumba Diane bafitanye abana, umugabo wa metero 1 na cm 86 , asengera mu idini Gatolika.
Amashuri yisumbuye yayize mu iseminari nto yo kurwesero mu karere ka Gicumbi akomereza mu iseminari nto ya Zaza mu ndimi.
Jado Castar y’umvaga azaba umunyamakuru akaba ari nayo mpamvu yize ibijyanye n’indimi, icyo gihe ntashuri ry’itangazamakuru ryabagaho gusa ryaje kuza nyuma ndetse aba mu bambere baryinjiyemo mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’Urwanda.
Yakuze akunda umunyamakuru Kalinda Viateur uyu yavugaga Urubuga rw’imikino kuri Radio Rwanda.
Yatangiye gukina umukino wa Volleyball akiri mu mashuri y’isumbuye aranabikomeza ageze muri kaminuza nkuru y’Urwanda, muri Kaminuza hari abakinnyi benshi kandi bakomeye abonye ko kubona umwanya wo gukina rimwe narimwe atawubona yatangiye kwimenyereza kuba umutoza.
Muri 2007 nibwo yagizwe umutoza w’ungirije wiyi kipe ya kaminuza nyuma aza no kuba umutoza mukuru, yatwaranye nayo shampiyona y’Urwanda inshuro imwe , muri 2008 bajya Uganda mu marushanwa ahura za Kaminuza batwara igikombe, muri 2011 bagiye mu Misiri bahagarariye Urwanda ikipe ye iba iya kane muri Afurika.
Atangira itangazamakuru yaritangiriye mu bitangazamakuru byandikirwaga muri kaminuza harimo ikitwaga Ibanga n’ibindi akaba yarandikaga ku mikino n’ibidukikije.
Radio yambere yakozeho ni Salus muri 2007 aho yakoraga ikiganiro cya Siporo afatanyije na Jean Claude Ndengeyingoma waje kuhava akajya kuri Radio Rwanda, yakoranaga n’abandi banyamakuru bari bakiri bato barimo Carine Umutoni, Richard Kwizera na David Bayingana.
Castar ababazwa cyane n’uburyo mu Misiri bavanywemo n’Ikipe yo muri Kenya muri 1/2 kandi itarabarushaga, muri 2008 yarishimye cyane ubwo Kaminuza y’Urwanda yatwaraga igikombe cyaza Kaminuza muri Afurika bagikuye Uganda ndetse na 2010 batwara shampiyona kuko icyo gihe ikipe ya APR yari maze kugera kurwego rihambaye Kaminuza yarasubiye inyuma.
Bitunguranye muri 2012 Jado Castar yagaragaye mu itsinda ryo gutoranya ba Nyampinga bazahagararira abandi mu marushanwa ya Miss Rwanda.
Ni umuyobozi wa Radio ikomeye mu Rwanda mu bijyanye na Siporo yitwa B&B Kigali yatangijwe muri 2020 n’ibigo bibiri aribyo B&B Kigali Ltd ya Bagirishya Jean de Dieu ariwe Castar na Bayingana David na Umwezi media Ltd, B&B (Bagirishya na Bayingana) igitekerezo bagize muri 2018 barabitegura baza gusezera no kuri RadioTV10 muri Mutarama batangiza Radio yabo bajyana ikiciro cyabo I Nyarutarama.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?