Wadusanga

Abanyamakuru

Ni umwe mubakurikirwa cyane mu Rwanda, Umunyamakuru Gentil Gedeon ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Amazina yiswe n’Ababyeyi ni Gentil Gedeon Ntirenganya yavukiye mu karere ka Huye ahitwa i Maraba ho mu Ntara y’Amajyepfo.

Ni umunyamakuru wakoze kugera kurwego rwaho akundwa n’abantu bingeri zose, baba abato ndetse n’abakuru.

Yakuze afite impano myinshi zirimo gukina yaba umupira w’amaguru, uwintoki, karate hakiyongeraho n’impano yo kuririmba, gukunda itangazamakuru n’ibindi kuburyo nawe yivugiye ko atarazi icyo azahitamo.

Kumyaka irindwi (7) yarazi kwandika indirimbo yewe akanazitoza abandi bana muri (Ecole du Dimanche) ishuri ryo kucyumweru ry’abana, korali yayibayemo kugeza asoje ayisumbuye.

Kwamamaza

Gentil Gedeon asoje amashuri yisumbuye yagiye kwiga mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’Urwanda mu ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho gusa iwabo ntibabishakaga.

Muri Mata 2011 nibwo yinjiye kuri Radio Salus ya kaminuza, muri icyo gihe byari bigoye kubonayo umwanya kuko hari abanyeshuri benshi bifuzaga kujyayo.

Gedeon yatangiye ari umunyamakuru woherezwa gutara inkuru, gusa igitangaje inkuru yambere yakoze yamutwaye iminsi ibiri kugirango ayirangize kubera ubunararibonye buke.

Nyuma nibwo yaje kwinjira mu biganiro by’imyidagaduro ndetse n’ibyegeranyo, icyegeranyo cyambere yagikoze hashize amezi ane ageze kuri Radio Salus.

Kwamamaza

Umunyamakuru witwa Noel Dukuzumuremyi niwe wamutinyuye amubwirako yashobora ibyegeranyo kuko we nubwo yabikoraga yarari mu mwaka wa nyuma ari kwandika igitabo, ntawundi rero yabonye wajya mu mwanya we usibye Gentil Gedeon mu kigano cya ‘Menya n’Ibi’.

Dukuzumuremyi yamwigishije gushakisha ibyo ubwira abantu, uburyo ubitegura, gufata amajwi no kuyatunganya undi nawe akomerezaho.

Kuri Radio Salus yumvikanye  ndetse cyane mu kiganiro Salus Relax ahava muri 2013 yerekeza kuri Radio10.

Ibyo gukunda umuziki kwe byatumye muri 2014 asohora indirimbo yise ‘Twirekure’ yahuriyemo n’abandi bahanzi n’abanyamakuru barimo nka (Anitha Pendo, Rutaganda Joel, Kate Gustave, Peace Jolis, Aristide yakorewe muri Studio ya Future Records ya Producer David.

Kwamamaza

Nyuma y’amezi arindwi (7) yahise yerekeza kuri KT Radio.

Yahakoze ibiganiro byinshi birimo ikitwa KT Idols, Boda 2 Boda, Inyanja Twogamo n’ibindi.

Nyuma yo kuva kuri KT Radio yagiye gukomeza gukorera kuri shene ye ya YouTube yitwa Gentil Gedeon Official .

Muri Mutarama 2022 yerekeje kuri Kiss Fm ajyiye gusimbura Arthur Nkunsi wari umaze gusezera ajya gukora na Sandrine Isheja n’ubundi bari barigeze gukorana kuri Salus.

Kwamamaza

Nyuma y’amezi make naho yarahasezeye akomeza gukora kuri shene ye ya YouTube abifatanya no gukora ku Ishusho TV mu kiganiro The Round About

Gentil Gedeon yashakanye na Maniraho Irakoze Ritha muri Nzeri 2018 ndetse barababyaranye.

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe