Wadusanga

Abanyamakuru

Ni umunyamerika w’ikirangirire akaba n’inshuti y’Urwanda, Steve Harvey ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Broderick Stephen Harvey Sr yavutse tariki ya 17 Mutarama 1957 avukira muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, mu mujyi wa Virginie, azwi nk’umunyamakuru kuri televiziyo, umunyarwenya, umukinnyi wa filime, umwanditsi, umushabitsi n’ibindi.

Azwi kandi mu biganiro nka The Steve Harvey Morning Show, Family Feud, Celebrity Family Feud ndetse yatangiye kuyobora irushanwa rya Miss Universe kuva mu 2015.

Mu myaka ya 1980 ni bwo Harvey yinjiye mu gukora urwenya.

Uyu mugabo wari umaze kugira izina rikomeye yaje guhabwa kuyobora ikiganiro ‘Show time at the Apollo’, nyuma atangiza ikindi yise ‘The Steve Harvey show’ cyatambukaga kuri televiziyo yitwa WB.’

Steve Harvey yayoboye ibiganiro bikomeye muri Amerika nka Little Big Shots, Little Big Shots Forever Young na Steve Harvey’s Funderdome.

Kuri ubu Harvey akora ibiganiro birimo ‘Steve on watch’ n’icyitwa Judge Steve Harvey.

Nk’umwanditsi w’ibitabo, Steve Harvey yamuritse ibitabo butandukanye birimo ‘Act like a Lady, Think like a Man’ cyasohotse mu 2009 iki akaba yaranagikozemo filime yakunzwe bikomeye.

Uyu mugabo yashakanye n’abagore batatu barimo Marcia Harvey, Mary Shackelford na Marjorie Bridges babyaranye abana bane, n’abandi batatu arera.

 

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe