Abanyamakuru
Ni umunyamakuru ukundwa na benshi, Ally Soudy ni muntu ki?
Ally Soudy Uwizeye yavukiye mu mujyi wa Kigali tariki ya 11 Ugushyingo 1980, yize ku Ntwali amashuri abanza, ikiciro rusange akiga mu rwunge rw’amashuri rwa Rilima asoreza ayisumbuye muru APAPEK Mugambazi akaba arinaho yahuriye n’umugore we Umwiza Carine muri 2002 .
Umubyeyi ubyara Ally Soudy (Mama we) Wibabara Daphrose akaba mwene Hitimana Xavier na Nyirabuhoro Anastasie bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 icyo gihe Ally Soudy yari umwana uri mu kigero cy’imyaka 10 nkuko abyivugira.
Avugako mbere yo kwisanga mu mwuga w’itangazamakuru yabanje ku bikunda ubwo yari akiri umwana aho yajya asoma ibinyamakuru bitandukanye birimo ibyandikwa ku mpapuro akanakurikira televiziyo cyane biza kurangira agize inzozi zo kuzaba umunyamakuru ariko yatekereza inzira bizacamo akayibura.
Nyuma yaho yagiye kwiga mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’Urwanda mu ishami ry’icungamari mpuzamahanga ahakura impamyabushobozi y’ikiciro cya kabiri.
Ally Soudy yamamaye nk’umunyamakuru, umuhanzi n’umushyushyarugamba.
Yatangiye kuririmba muri 2005 afatanyije n’abagenzi be bari bahuriye mu itsinda ryitwaga’Testament’, nyuma yaho yaje gutangira kuririmba kugiti cye.
Muri 2008 yasohoye indirimbo ayita ’25 years’ ayikorana n’umunyamerikakazi witwa Maya, yakoranye n’abandi vahanzi barimo The Ben, Tom Close, Urban Boyz, Ellion Victory, Unuted Friends, Amalone n’abandi.
Tariki ya 18 Ugushyingo 2005 nibwo Radio ya Kaminuza y’Urwanda yavutse Salus yavutse , mu kuza yazanye n’ibiganiro byari bikunzwe burimo ‘Salus Relax’, ‘Imenye nawe’, ‘Tukabyine’, ‘Intashyo’, ‘Menya n’ibi’, ‘Salus Sports’n’ibindi byinshi.
Abanyamakuru nka Jean de Dieu Bagirishya, Germain Uwahiriwe, Rukizangabo Shami , Jean Claude Ndengeyingoma, Prudent Nsengiyumva n’abandi benshi bose mucro zambere bucayeho niza Radio Salus.
Abarimo Emma Claudine, Barada Clrmentine, Ndayisaba Leonidas, Hakizimana Filos, Ally Soudy, Mike Karangwa, Sandrine Isheja Butera, David Bayingana, Claude Kabengera n’abandi.
Ikiganiro nka Salus Quiz ntawutaragikunze cyakirwaga na Neza Nice Fabrice, hagati ya 2006 na 2011 yari muri Radio zikunzwe mu gihugu.
Amarembo rero yaje kugururwa ubwo Ally Soudy yajyaga kwiga mu cyahoze ari kaminuza y’u Rwanda i Butare ahasanga Radio Salus akajya abanza kumva ibiganiro bagenzi be barimo ba Jado Castar n’abandi barimo Claude Ndangeyingoma bikamuryohera arushaho kubikunda.
Ally Soudy yaje umunsi umwe gutumirwa mu kiganiro cya mu gitondo akivuyemo biba ngombwa ko yiyambaza Emma Claudine ngo amwemerere nk’uwari ushinzwe(Program) ko yaba umunyamakuru wa Salus, yaje kumusobanurira ko atariwe ufata ibyemezo wenyine kuko radio igira n’abandi bayobozi bityo ko bimusaba kubanza kuvugana nabo bakabona kubyemeza.
Igihe cyaje kugera Emma aza kumuhamagara amubwira ko agomba kuza bakazajya bakorana atangira kujya amuhugura.
Kuva muri 2011 yatangiye guhura n’ibibazo bya tekiniki byo kuva kumurongo rimwe na rimwe birangira bamwe mu banyamakuru yarifite bakomeye batangiye kwigendera.
Ally Soudy ageze mu kiganiro Salus Relax yahinduye ibintu kuko Germain Uwahiriwe na Mike Karangwa bakoraga icyo kiganiro batanga amakuru macye yo mu Rwanda kuko Mike Karangwa we yivugirako yaba ari nka 40% ariko Soudy aje ajyira nka 60%.
Ally Soudy yaje kwirukanwa kuri Radio Salus ubwo yiteguraga kwandika igitabo mu mwaka wa nyuma wa kaminuza, ibi byatewe nuko Ally Soudy yashakaga ko ikiganiro Salus Relax hari ibyahinduka ariko abandi ntibabe ariko babibona, haje rero ngo kuza umukunzi w’ikiganiro abrmerera n’impano y’imipira yabditseho Salus Relax, yabibwiye Mike arabyishimira mu kuza mu kiganiro bayambaye abandi birababaza kuburyo yaguye gutara amakuru i kigali aza guhamagarwa n’umuyobozi amusaba ko bazamuzanira ya mipira nabo bakamwitaba.
Ally Soudy na Mike Karangwa babwiwe kutajya mu kiganiro ndetse cyakizwe na Sandrine Isheja n’abandi banyamakuru bongewemo, kwirukanwa kwa Ally Soudy byatewe nuko ariwe wari wazanye iyo mipira mu gihe Mike Karangwa we bamuhagaritse igihe gito.
Ally Soudy yiga i Butare muri Kaminuza avugako yakoreshaga Laptop ya Mike Karangwa, akajya areba ibihembo byo hirya no hino ari nabwo yumvise ashaka gukora ibihembo bya Salax Awards, bikaba ari nuko byavutse.
Ibihembo bya Salax byatekerejwe n’uyu mugabo byatangiye gutangwa mu 2009 biza gutangira kugira ibibazo mu 2015 bimara imyaka itatu bidatangwa kugeza muri 2018.
Yaje kubona kazi kuri Radio Isango Star, Soudy asaba ubuyobozi ko bamuzanira Mike Karangwa na Sandrine Isheja mu kiganiro Sunday Night.
Ally Soudy yaje kujya mu rukundo na Carine Umwiza banaje kubana bakaba bafitanye abana bane barimo Ally Waris Umwiza wavukiye mu Rwanda akaba n’imfura ya bo ndetse na Ally Gia-Basia Kigali Umwiza wavukiye muri Amerika, n’umwana w’umuhungu bibarutse mu 2020 ndetse na Ally Bree Uwizeye wavutse 2024. batuye muri leta zunze ubumwe z’America aho berekeje muri 2012.
Ally Soudy yayoboye ikiganiro cyatanzwe mu ihuriro ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda muri Canada ryiswe “The 2023 Rwanda Youth Convention” kitsaga cyane ku bucuruzi muri Siporo n’imyidagaduro.
Uyu mugabo yateguye bwambere mu myaka 15 yaramaze mu kibuga cy’inyidagaduro Ally Soudy & Friends Live Show igitaramo cyabaye mu ijoro rya tariki 5 Kanama 2023 muri Camp Kigali cyahuje ibyamamare.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?