Abanyamakuru
Ni umuhanzi wavuyemo umunyamakuru, Glolia Mukamabano ni muntu ki?
Yahoze ari Umuhanzikazi yisanga mu itangazamakuru kugera naho akundwa kurwego rudasanzwe, Gloria Mukamabano ni muntu ki?
Yavutse tariki ya 18 Mutarama 1992 avukira mu mugi wa Kigali, ni imfura mu muryango w’abana batatu.
Gloria Mukamabano yakuze akunda kuririmba kuburyo yajyaga yicara agasubiramo indirimbo zabandi bahanzi ndetse akura akunda itangazamakuru.
Yiga mu mwaka wa kabiri kuri Ste Bernadette we nabagenzi be bakoze itsinda ry’abahanzi baryita Girls of City, nyakwigendera producer Jacques niwe wabafashije gushyira hanze indirimbo yabo yambere bise’Iyo nkubona’.
Gloria Mukamabano yaje guhindura ikigo ajya kwiga kuri St Joseph I Kabgayi, hano akaba yarabyaye kuhiga indimi n’umukobwa washakaga kuzakora itangazamakuru.
Ajyeze I Kabgayi yaje guhura n’undi mukobwa bakora nanone itsinda baryita Lucky Girls nyuma iri zina bararihindura bihita Bright Girls bakoze indirimbo zitandukanye zirimo ‘urwibutso, Njye Nawe’ n’izindi.
Akiga yashiritse ubwoba ajya gusaba kwimenyereza umwuga kuri Radio yarikunzwe yitwaga Contact Fm bamuha kuzajya avuga amakuru mu rurimi rw’igifaransa.
Mukamabano arangije ayisumbuye yagiye kwiga muri Kaminuza nkuru y’Urwanda, ageze mu mwaka wambere ajya kuri Radio 10 yari itarafungura televiziyo, avugako byari bigoye kuko yabaga afite ikiganiro saa tatu ndetse ayo masaha yahuraga na yishuri ariko akanga atabikora byose.
Igihe cyarageze ajya kubyara mu kugaruka asanga hashinzwe na TV10, nyuma yaho yumva bari gushaka umunyamakurukazi waza jya uvuga amakuru mu kinyarwanda niko kubikora bigezo birangira bamushimye ajya no kuri televiziyo atyo.
Grolia avuye kuri RadioTV10 yagiye gukora kuri Royal TV ntiyahatinda ahita yerekeza kuri Televiziyo y’igihugu agiye gukora mu makuru.
Yigeze gutangazako itangazamakuru ari umwuga utuma umenya aho isi igeze, mu buranga bwe byarangiye agizwe umuyobozi wa KC2 iyi ikaba ari shene ya kabiri ya televiziyo ya RBA itambukaho imikino n’imyidagaduro.
Yanakiriye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame mu kiganiro ibimaze gukorwa n’abanyamakuru bake mu Rwanda no hanze yarwo akavugako byari mu ndoto ze .
Kubantu batari bazi ubyubuhanzi bw’umunyamakurukazi Gloria Mukamabano mwakumva indirimbo yakoranye n’umuraperi Fireman yitwa’Ubuto bwange’, yumvikanye no mu ndirimbo ya Bulldog yitwa’bye bye Nyakatsi’.
Igitangaje murizi ndirimbo zose avugako ntamuhanzi bahuriye muri sitidiyo ko ahubwo producer Davydenko ariwe wamuhaga injyana akaririmbamo inyikirizo yabirangiza akigendera.
Gloria Mukamabano ni umubyeyi w’abana babiri, avugako nurota uba kurota ibintu binini ko ndetse kurohama ari Ubuntu.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?