Wadusanga

Abanyamakuru

Yiswe Shangazi biturutse kuri Radio atarashaka ! Emma Claudine ni muntu?

Yanditswe,

Kuya

Emma Claudine niwe munyamakuru wa mbere wavugiye kuri micro za Radio Salus ya Kaminuza y’u Rwanda i Butare yakoreye igihe kinini.

Mu gihe cye Radio Salus yari iri imbere mu zari zikunzwe mu gihugu.

Icyo gihe iyi Radio yari ifite abanyamakuru bakomeye barimo abacyumvikana mu itangazamakuru barimo nka Germain Uwahiriwe, Barada Clementine, Leonidas Ndayisaba, Philos Hakizimana, Ally Soudy, Mike Karangwa n’abandi.

Muri Kamena 2014 Emma yatangaje ko yasezeye kuri iyi Radio nyuma y’uko yari abonye akazi muri ONG yitwa Girl Hub Rwanda itegura ikinyamakuru kikaba n’ikiganiro cyitwa ‘Ni Nyampinga’.

Ari kuri Radio Salus yakoze ibiganiro byibandaga ku buzima bw’imyororokere benshi barara ijoro bateze amatwi bumva inyigisho ze, kandi byagize akamaro kuko byatumye bamwe batangira kuganiriza abana babo.

Ijwi rye ryatumaga benshi bagumishaho urushinge.

Emma Claudine ni umuyobozi wa ‘Ikirezi Group’ yateguraga ibihembo bya Salax Awards, gusa muri 2019 yabishyize mu biganza bya Ahupa y’umushoramari Ahmed washinze Televiziyo ya BTN.

Ahupa ifite amasezerano yo gutegura ibi bihembo , ku nshuro ya mbere babitegura ababitsindiye bavuze ko batishyuwe ndetse n’igihe babiherewe basanze hari ayavuyeho kubera imisoro.

Nyamara igihe byategurwa na Ikirezi Group ya Emma Claudine, ibibazo mu mitegurire ntibyaburaga bagashikama bagahangana nabyo kandi, mu rugamba rw’ibyo byose hakavamo umusaruro mwiza.

Emma Claudine yaminurije muri Kaminuza y’u Rwanda mu Itangazamakuru (2000-2004). Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza yakuye mu gihugu cya Cyprus muri University of Nicosia mu bijyanye no gucunga imishinga (Business Administration and Management General).

Afite ubumenyi mu bijyanye na filime ndetse mu 2008 yasoje amasomo ye mu Buholandi. Avuye mu Buholandi yasangije ubumenyi itsinda rya Les Stars du Théâtre muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare n’abandi banyamakuru ba Radio Salus banandika ikinamico.

Nyuma yagiye ahindura akazi ariko ibyo kwandika, gukina no kuyobora filime n’amakinamico ni ibintu bimuba ku mutima n’ubwo atabikora nk’akazi. Inshingano nyinshi yagiye akora, higanjemo iz’itangazamakuru n’itumanaho.

Yakoze ikiganiro cyiswe “Baza Shangazi” mu kinyamakuru ‘Ni Nyampinga” yari anabereye ‘Managing Editor’. Iki kinyamakuru akaba ari cya Girl Effect Rwanda – umuryango utegamiye kuri Leta uharanira iterambere ry’abakobwa n’urubyiruko muri rusange binyuze mu muyoboro w’ibitangazamakuru. Yamaze imyaka 5 akuririye itumanaho mu kigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID).

Yakuriye itumanaho muri RwandaEquip umushinga wa Bridge International Academies ugamije guteza imbere uburezi mu Rwanda hifashishijwe ikoranabuhanga mu kunoza imyigishirize n’imyigire y’abana biga mu mashuri y’inshuke n’abanza ya Leta.

Yabaye umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi mu Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) anaba Komiseri mu Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC). Yamaze imyaka 3 ari Umunyamabanga mu Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru b’Abagore (ARFEM). Yanamaze umwaka umwe n’amezi abiri akuriye itumanaho muri Catholic Relief Services.

Ni umwe mu bari bagize Akanama Nkemurampaka kemeje abakobwa 37 batsinze ijonjora rya Miss Rwanda 2021.

Inama y’Abaminisitiri yateranye  tariki 14 Ukuboza 2021, iyobowe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro yemeje Ntirenganya Emma Claudine nk’Umusesenguzi mu by’Itumanaho muri Biro y’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda (Communications Analyst in Charge of Government Programs).

Ubu ni umuyobozi ushinzwe itumanaho n’uburezi mu mujyi wa Kigali.

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Izikunzwe