Abakora Sinema
Yiyeguriye Cinema guturuka mu Busuwisi, umunyarwandakazi Kantarama Gahigiri ni muntu ki?

Kantarama Gahigiri yavutse tariki ya 13 Ukuboza 1976.
Ni Umunyarwandakazi wavukiye anakurira mu Busuwisi.
Yahuje imvano y’impano ye no kuba yaranyuze akanatinda mu kumenya neza imico y’ibihugu bibiri afitanye isano na byo.
Kuva mu buto bwe yagerageje byinshi harimo kubyina, gukina amakinamico, anafite impamyabumenyi ya Masters mu bijya n’imibanire ndetse n’indi Masters yakuye muri NewYork mu bijyanye na Cinema.
Yamaze imyaka 8 yihugura mu bijyanye na Cinema.
Atangira umwuga wo kuyobora filime yahereye kuzirimo “Men in Black 3”, “Curb Your Enthusiasm”, “Suits”, n’iyitwa “Portlandia.
Mu mishinga yindi ikomeye yakoze harimo iyitwa “Tapis Rouge”, “ME + U”, “Pinot in the Grass”, “The Elevator”, “Check”, na “Lost Angel Less”.
Yinjiye muri sinema mu 2008 ndetse ayobora ikorwa rya filime mu nyandiko, imikinire no gushoramo imari.
Uyu munyarwandakazi wakoreye ibikorwa mu bihugu bitandukanye ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu mushinga wa Mashariki African Film Festival i Kigali.
Mu bindi bikorwa bye harimo gufatikanya n’abanyempano bakizamuka no kubungura ubumenyi.
Mu bihembo mpuzamahanga yegukanye ibirimo Merit muri IndieFest Film Awards, byatangiwe mu Mujyi wa Los Angeles (2017).
Best Animated Short Award byatanzwe mu iserukiramuco rya Berlin Independent Film Festival (2017).
Festival Award mu bihembo bya Festival Effervescence mu Bufaransa (2016).
Best Directing Award yaherewe i New York muri Chelsea Film Festival (2015).
Mu 2021 filime ye yitwa‘Ethereality’ yari ihataniye igihembo mu cyiciro cya filime ngufi mbarankuru [Courts Metrages (Fiction & Documentaire)].
Ndetse no mu iserukiramuco rya sinema rizwi nka Festival Panafricain du cinéma et de la télévision de Ouagadougou [FESPACO] muri Burkina Faso.
Muri 2022 Kantarama yakoze infi filime ngufi yise Mother Earth, imara iminota 4.
Yamuritswe muri Future for Locarno Film Festival ku nshuro ya 75 muri 2022.
Ni filime kandi yerekanywe muri Piazza Grande imbere yabasaga ibihumbi 8000.
Yari kumwe n’abandi bakinnyi n’abayobozi ba filime bibyamamare barimo Claire Simon, Nadav Lapid, Aleksandr Sokurov, and Bertrand Mandico.
Muri 2023 yakoze TERRA MATER, yasohoreye muri Berlinale (2023).
Iyi filime yatoranyijwe mu marushanwa ya filime ngufi nka Vienna Shorts (2023), Kurzfilm Hamburg, Vila do Conde n’ahandi.
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Niwe wahinduye Bibiliya mu Kinyarwanda, Karasira Juvénal ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yazize umukobwa, Umukinnyi wa filime Steven Kanumba yari muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 4
Yabyaye impanga z’abana batatu, umuhanzi Kizz Daniel ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Niwe munyarwanda ushobora kuvura Diabéte igakira burundu, Dr Nduwayo Léonard ni muntu ki?