Abakora Sinema
Yigeze kuba umubikira nyuma abishingukamo, niwe wakinnye yitwa ‘Uwera’ mu ikinamico, Mukandengo ni muntu ki?

Mukandengo Athanasie yavukiye mu mujyi wa Kigali mu Rugando ahazwi nko ku Kimihurura.
Yakuriye i Masoro ahahoze hitwa ku Munini wa Ndera na Kanombe.
Ni umwana wa gatanu mu muryango w’abana icumi.
Abavandimwe be barindwi, abakobwa batatu n’abahungu bane bicanywe na se muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mama we yitabye Imana azize uburwayi mu 1992.
Yinjiye mu kibikira mu 1968 avamo mu 1974 biturutse ku rupfu rwa musaza we wafashaga umuryango wabo.
Mukandengo yaje gufata icyemezo cyo kuvamo asubira iwabo kwita ku muryango no ku babyeyi be.
Yavukiye mu kuryango wabatozaga gusenga kuva mu bwana bwabo.
Yatangiye kwiyumvamo impano yo kuba umukinnyi w’ikinamico agitangira kwiga mu mashuri abanza.
Yatangiye gukina ikinamico kuri Radio ari mu itsinda ‘Indamutsa’ kuri Orinfor yaje guhinduka RBA.
Yaje gushakana na Depite Byabarumwanzi François na we wakoze umwuga w’itangazamakuru igihe kirekire mu Rwanda, kuva mu 1980 kugeza muri 1993.
Mukandengo yakinnye mu makinamico menshi, harimo iyitwa ‘Miranzi ya nyamunsi’ benshi bakunze kwita ‘Uwera’ n’indi yitwa ‘Mazi ya teke’.
Yakinnye mu makinamico menshi mu ijwi ryakururaga abayumvaga.
Akenshi yahabwaga gukina mu mwanya w’umukobwa cyangwa umugore w’umutima, cyangwa agakinishwa ari umugore w’indakoreka.
Yize Itangazamakuru abona impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri muri Kaminuza muri Institut Catholique de Kabgayi (ICK).
Yaje kujya gutura muri Leta Zunze Ubumwe, akaba yaranagiye kwiga ibijyanye no gukina ikinamico mu buryo bw’umwuga.
Yanakinnye mu ikinamico Urunana aho yamenyekanye nka ‘Kivamvari’, n’andi mazina yagiye ahabwa bitewe n’uburyo yagiye akinamo.
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Nta mubyeyi numwe yewe nta numuvandimwe yigeze ariko yabaye icyamamare muri cinema, BIJIYOBIJA ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Gitari ye iyo ayicuranze mu ndirimbo byanze bikunze iba hit mu Rwanda, Umucuranzi Bolingo Paccy ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yararwaye arinda apfa abantu bazi ko ari prank, Vava (Dorimbogo) yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 3
Yakoraga urugendo rwamasaha 10 agiye gushaka Camera, Umunyarwenya Danizzo ni muntu ki?