Abakora Sinema
Yigeze gutera urwenya kuri Perezida baramufunga, umunyarwenya Kigingi ni muntu ki?

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Alfred Aubin Mugenzi akaba yaramenyekanye nka Kigingi izina akoresha mu rwenya.
Yavutse tariki ya 29 Ukuboza mu 1989, avuka mu muryango w’abana batatu, ni umwana wa kabiri mu bahungu babiri n’umukobwa umwe.
Kigingi yavukiye muri Komini Mukaza ho mu gace ka Mutanga y’Amajyepfo, ni agace kari mu burasirazuba bwa Bujumbura.
Yasoje amashuri yisumbuye muri 2007 mu ishami rya ‘électromécanique’.
Muri 2013 yateguye igitaramo cy’urwenya yise ‘Barundi Show’, ndetse kiritabirwa cyane, ndetse ninabwo bwambere yahise atumirwa mu Rwanda mu gitaramo cya ‘Seka Live’.
Asubiye i Burundi yongeye gutegura bitaramo by’urwenya mu Gitega ndetse no muri Ngozi mu majyaruguru y’Uburundi.
Kigingi kubera gutera urwenya yisanze mu itangazamakuru akira kuri Radiyo yitwa Buja Fm ndetse biza kurangira agizwe umuyobozi wayo wungirije.
Kigingi ni umunyarwenya w’umurundi wamenyekanye cyane mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.
Muri 2016 Kigingi yaje mu Rwanda kuhataramira mu gitaramo cy’urwenya cya Comedy Jam.
Ni igitaramo cyabereye muri Serena Hotel agihuriyemo na Nkusi Arthur ndetse na Anne Kansiime wo muri Uganda.
Icyp gihe yavuzeko Perezida waruriho waje kwitaba Imana yakinaga umupira ariko amategeko yayo yarayahinduye.
Yagize ati “baramusifura bakamuha ikarita ya mbere y’umuhondo akemera ko yakoze ikosa, ariko yakora irindi kosa wamuha indi karita akemera ko yarikoze.”
Yahise avuga ko mu kibuga iyo umukinnyi ahawe amakarita abiri y’umuhondo avunja imwe y’umutuku ituma ava mu kibuga.
Radio y’Abafaransa, RFI, yaje itangaza ko nyuma y’amezi umunani yari ashize akoze iki gitaramo, Kigingi ngo ntiyibukaga ko aya magambo yavuze atebya yatuma atabwa muri yombi bigahindurwa icyaha gihanwa n’amategeko.
Tariki ya 29 Werurwe 2016, yafatiwe ahitwa i Muramvya ubwo yari mu bitaramo byamamaza ikinyobwa gishya mu Burundi.
Mu mwaka wa 2021, Kigingi yasabye anakwa umunyarwandakazi witwa Marina Mataratara, mu muhango wabereye i Kigali.
Nyuma y’igihe gito, ku wa 8 Mutarama 2022, basezeranye imbere y’Imana, biyemeza kubana akaramata.
Tariki ya 28 Gashyantare 2025 yahawe igihembo n’Ishyirahamwe ry’urubyiruko ruhurira mu mikino inyuranye.
Afite igitaramo akora buri mwaka muri kanama yise ‘Kigingi Summer Comedy’.
Yitabiriye kenshi ibitaramo bitegurwa na Ndaruhutse Merci wamamaye nka Fally Merci nya Gen-Z Comedy.
Iri shyirahamwe rizwi nka “AJSC Association Des Jeunes Sportifs Culture”, batanga ibihembo mu mikino itandukanye, bahemba ‘Federation’ z’imbere mu gihugu no hanze y’Igihugu.
Kigingi bamuhaye igikombe cy’umunyarwenya wahize abandi mu Burundi (Best Comedy of the year) “ bashingiye ku bitaramo bitandukanye yakoze mu Burayi, muri Amerika, Canada n’ahandi.”
-
AbanyamakuruImaze ibyumweru 3
Ntazibagirana mu mitima y’Abanyarwanda, Umunyamakuru Jean Lambert Gatare yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Umukinnyi wa Filime Digidigi ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze iminsi 6
Senateri Evode Uwizeyimana ni muntu ki?