Abakora Sinema
Yigeze gucuruzaho inkweto, Umukinnyikazi wa Filime Bahavu Jeannette ni muntu ki?
Ni umukinnyikazi wa Filime, umushoramari ndetse n’umubwirizabutumwa Bahavu Usanase Jeannette akaba akundwa n’abatari bake, Bahavu n’izina yakomeje kuri se umubyara.
Bahavu ni umucuruzi utajya usinzira yaba inkweto, imyambaro, amarangi aho abona inyungu hose ashyiramo akaboko.
Nibihembo arabitwara nko muri 2023 yahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza wa Filime na Rwanda international Movie Awards mu kiciro cya People’s Choice Awards, yahawe imodoka ifite agaciro ka miliyoni 13 zamafaranga y’Urwanda yarahigitse Bamenya, icyabaye inkuru n’uburyo kuyihabwa byabanje kugorana ayihabwa hashize ukwezi ayitsindiye, nyuma Ndori Safaris nka kampani yari yayitanze yifuzagako hajyaho ibirango byayo mu gihe cy’umwaka wose ari Bahavu ntibabashe kumvikana kuko yasabaga ko babanza bagasinyana amasezeranoyo kuyamamaza.
Tariki ya 16 Gicurasi 2023 imodoka yari yaratsindiye tariki ya 1 Mata 2023 yarayihawe aho kuriyi tariki yari yanatwaye ibindi bihembo bibiri birimo (Best Actress na Best Sales Film).
Bahavu Jeannette avuka mu muryango w’abana batandatu akaba umwana wa kabiri , abakobwa ni batanu n’umuhungu umwe uyu we akaba ari umuvugabutumwa wamenyekanye kuri Youtube kumazina ya Eric Bahavu.
Yavutse tariki ya 17 Nyakanga umwaka yavutsemo ugirwa ibanga cyane , avukira i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baje mu Rwanda ari umwana muto, amashuri abanza ayiga kubigo bibiri birimo na IPR Nyandungu aha yahakomereje ayisumbuye ariko aza kuhava ajya kuri (St Patrick) na (Ezir) aha naho ntiyahatinda ahindura ikigo ajya kwiga kuri (Sth)aho yigaga ibijya n’ubukerarugendo, asoje ayisumbuye yagiye kaminuza muri (Mount Kenya) mu ishami ry’itangazamakuru.
Akirangiza ayisumbuye yakoze ubucuruzi bw’inkweto aho yajyaga kuzirangura Kimisagara akajya kuzicuruza ahitwa Kugasaraba, abikora amezi asaga icyenda, yabivuyemo agiye kwaka akazi ariko birangira atakabonye ari nako byagenze muyindi kampani yakabiri yagiyemo gusaba akazi, nyuma yo kubonako kubona akazi bisaba ikimenyane yahisemo kwishakira izina rye yinjira mu kumurika imideli ahita yinjira munzu iyi murika yitwa(Irebe).
Bahavu yaje kwimuka ajya muyindi nzu yamurikaga imideli yakoreraga kuri Alpha Palace yazamuraga impano zitandukanye zirimo kumurika imideli, gukina Filime, Amakinamico n’ibindi.
Ahageze yahuye n’umukinnyi wa Filime witwa Regis nawe waruje kugaragaza impano ye ariko uwo bari buzane gukinana ibyo bari bateguye ntiyaza, Regis niko kwitabaza Bahavu yabonaga hafi aho aramufasha babikora neza, icyo Regis yamubwiyeko afite impano ko ndetse ayikomeje yayikuramo amafaranga kurenza ayo yakura mukumurika imideli.
Bahavu Jeannette yahise atangira kujya yitabira amajonjora yabakinnyi ba Filime,aho yagiye bwambere ntabwo bamuhisemo yanga gucika intege kugeza ubwo bamuhitagamo kunshuro ya kabiri ndetse uwamutoranyije banaje gukundana anamubera mugabo.
Muri iyi Filime yitwaga ‘Ca inkoni izamba’ Bahavu yakinnyemo agace gatoya byatumye atamenyekana cyane, muri 2016 yagaragaye muri Filime yitwa ‘Umuziranenge’.
Muri iyi Filime niho ibintu byahindukiye kuko bamusinyishije amasezerano yamaze abiri aho yahembwaga ibihumbi makumyabiri byaburi munsi kuko yari umukinnyi w’ibanze bigatuma ahora imbere ya Camera, ageze mu rugo yabwiye mama we ko yabonye amasezerano yo guhembwa ibihumbi makumyabiri ku munsi ahita afata za nkweto yacuruzaga atangira kuziha abantu batishoboye kuko yumvaga ubuzima bwa Bahavu bwahindutse.
Bahavu yaje kwisanga muri Filime yitwa Citymaid akiyivamo yahise Akora Filime ye yitwa Impanga Series ikora mu kinyarwanda ndetse n’igiswahili , muri Gashyantare 2021 yashakanye na Freuly ukomoka mu Burundi akaba ari umuhanga mukuyobora no gutunganya Filime, tariki ya 26 Gashyantare 2024 bose n’umwana wabo Amora bagiye Zanzibar mu kwizihiza isabukuru y’imyaka itatu bari bamaranye.
Uyu madamu ubu wabaye n’umuvugabutumwa usibye Filime Impanga ari no kugaragara muri Filime ye yindi yitwa Bad Choice.
-
AbanyamakuruImaze ibyumweru 4
Umunyarwandakazi Naomi Schiff ukorera Sky Sports ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Hari benshi bari baziko ari umusirikare, umunyarwenya uzwi nka Captain Regis ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 2
Ni umwe muri ba Miss Rwanda bavuzweho ubusinzi, Miss Muheto Divine ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Minisitiri mushya w’ubutegetsi bw’igihugu Dr. Mugenzi Patrice ni muntu ki?