Abakora Sinema
Yavuye muri korali yisanga muri Orchestre Impala na Cinema, Jojo ni muntu ki?
Amazina ye ni Jocelyne Niyonsenga, ariko yamamaye nka Jojo muri sinema Nyarwanda ari na ryo zina ryamamaye mu muziki muri Orchestre Impala.
Nu umubyeyi ufite abana n’umugabo, ubwo yari umwana muto mu 2013, Jojo yari umubyinnyi w’imbyino gakondo, ubwo Orchestre Impala zuburaga umutwe muri uwo mwaka zashatse ababyinnyi bakwifatanya na bo birangira na we bamutoranyije.
Yinjiye mu byo kuririmba ahagana mu 2019-2020.
Nyuma yo gutangira kuririmba muri Orchestre Impala, Jojo avuga ko yahise ahagarika kuririmba muri Korali kuko yabonaga atabivanga nkuko yabibwiye Igihe.
Muri Covid-19 nibwo yabonye ko afite impano yo gukina sinema, ahita asaba Clapton Kibonge biganye ko yamuha umwanya muri filime ye ‘Umuturanyi’.
Jojo yaje kubengukwa na Killaman wamukinishije mu yitwa My heart na Big Mind, nyuma aza kwinjira mu Ibanga ya Nyambo ndetse na My Doughter ya Micky.
Uyu mugore yagaragaye no mu zindi Filime zirimo ‘Shyaka’, ‘Impeta’ ye bwite n’Inzira y’umusaraba ya Appolinaire.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?