Wadusanga

Abakora Sinema

Yasetsa nuvuye guta nyina!Umunyarwenya Dogiteri Nsabii ni muntu ki?

Amazina ye yitwa Nsabimana Eric(Dogiteri Nsabii), yavutse mu 1999 avukira mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda, akaba ari umwana wa 2 mu muryango w’abana 4, abahungu 3 n’umukobwa umwe akaba ari na we mukuru.

Yanditswe,

Kuya

Amashuri yisumbuye yayarangirije muri GS Muhoza I i Musanze akaba yarize MCB (Mathematics, Chemistry and Biology), yarangije muri 2019.

Nsabi yakuze abona Papa we akora akazi k’ubufundi ni mu gihe mama we yateraga amarangi.

Yatangiye umwuga wa Cinema uvanze no gusetsa muri 2016.

Kwiyita Nsabii azanira na Isimbi avugako kwari ugushaka kugumana umwimerere waho akomoka naho  Dogiteri byo byaje kuko yumvaga umuntu wize MCB avamo umuganga abihuza atyo.

Ahamya ko umwuga akora ari umwuga ushobora gutunga umuntu ndetse ko akurikije ibyo agenda abona, nta kintu kimuhungabanyije abona ari ho hazava ibimutunga n’abazamukomokaho.

Mu bintu bitatu yumvaga azaKora harimo gukina Filme no kuzitunga nyamanswa, Kuririmba no guhushanya.

Ababyeyi kenshi ngo bamujyiraga inama yo kujya mu gisirikare.

Amaze kugaragara muri Filme nyinshi zica kuri Youtube ndetse na Television zikomeye mu Rwanda nkiyitwa ‘Shula dilu’ Zacu TV yayobowe na Niyoyita Roger umaze kwandika izina mu gukora kuri filime zikomeye mu Rwanda.

Ni filime igaragaramo na Papa Sava ukina yitwa ‘Superi’, Bamenya agakina yitwa ‘Waxi’ mu gihe Dr Nsabii we akina yitwa ‘Londoni’.

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe