Abakora Sinema
Yararwaye arinda apfa abantu bazi ko ari prank, Vava (Dorimbogo) yari muntu ki?

Nyiransengiyumva Valentine yavukiye mu karere ka Nyamasheke, mu ntara y’Iburengerazuba, akaba mwene Kabayira Naemu.
Vava yatewe inda afite imyaka 18, ubuzima bwaramugora cyane bitewe no kurera umwana kandi ntabushobozi yarafite.
Nyiransengiyumva Valentine yari umukozi wo mu rugo, nyuma aza kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi b’umuziki bitewe n’amagambo ‘Dore Imbogo, Dore Imvubu, Dore Impara’.
Ni amagambo yari mu ndirimbo ye yananiwe kuva mu mitwe y’abantu benshi nubwo atakiriho.
Mu Karere ka Nyamasheke ni ho Nsengiyumva Valentine “Vava’ yaturutse aje i Kigali kwishakishiriza ubuzima.
Dorimbogo yaje aje kureba Edouard Bamporiki wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco wari nka musaza we na cyane ko bafitanye isano ya hafi.
Vava ageze i Kigali, yahamagaye kuri telefone Edouard Bamporiki ntibyakunda ko amufatisha.
Ntiyacitse intege yakomeje kumushakisha kugeza aje kubona aho Bamporiki Eduard atuye ajyayo ariko ahageze abarindaga umutekano banga ko yinjira.
Vava nyuma yo kubona ko ubuzima bugiye kumucangira i Kigali, yaje gushakisha undi mwene wabo nawe uba i Kigali witwa Maurice ukora kuri RBA.
Uyu nawe byaje kwanga ahita agana inzira yo gukora akazi ko mu rugo.
Umugabo wa Mukantagara Immaculee uzwi nka Laillah, yaje kumwemerera, abwira umugore we Laillah maze amuhuza na Vava barahura baraganira, bamuha akazi.
Uyu mugore bukeye bwaho Vava yamubwiye ko agiye kujyana indirimbo ye kuri Kiss Fm.
Vava agaruka yababaye cyane kuko iyo ndirimbo ye batayikinnye, ahubwo bamusabye kuyohereza kuri Email ya KissFm.
Yarakomeje akora umuziki avangamo n’ibiganiro byuzuye urwenya maze aba ikimenyabose.
Ku mbuga nkoranyambaga yaba Twitter (X) na Instagram, uyu mukobwa yarahafite izina rikomeye kubera “Dore Imbogo, Dore Impala, Dore Imvubu.”
Yitabye Imana tariki ya 27 Nyakanga 2024 azize uburwayi yari amaranye iminsi, aguye mu bitaro bya Kibuye, ariko hakaba nabavugaga ko yishwe n’amarozi!.
Ngo hari umuhanuzi kandi wari waramubwiye ko bitewe n’imyitwarire ye ngo azapfa akenyutse kandi ko bitari burenze 2024.
Yapfuye asize a umwana w’umuhungu witwa Niyonzima Fredausi.
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Imbuga nkoranyambaga zamwinjije ahantu hose, IshowSpeed ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Kugarura igihano cy’urupfu, kwanga u Rwanda biri mu byamuteye umwaku, Constant Mutamba wari Minisitiri w’ubutabera wa RDC ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 3
Nta mubyeyi numwe yewe nta numuvandimwe yigeze ariko yabaye icyamamare muri cinema, BIJIYOBIJA ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 4
Habaye imbaraga z’Imana ngo avuke, ubuzima bugoye yakuriyemo bwamuhinduye umuraperi w’igikomerezwa, Fireman ni muntu ki?