Abakora Sinema
Umuzi nka Tukowote mu cinema Nyarwanda, ni muntu ki?
Irunga Rongin muri Cinema uzwi ku izina rya Tukowote akaba umwe mu byamamare byigaruriye I mitima ya benshi ni muntu ki?
Tukowote yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu mashuri yisumbuye yize ibijyanye na (Electronic) aka ari umuhanga mu bijyanye no gukora amashanyarazi, we ubwe yivugirako ibyo gukina Cinema bihagaze yakomeza akikorera amashanyarazi.
Mu mwaka wa 2006 nibwo Tukowote yinjiye muri Cinema, Filime yinjiriyemo yitwaga Operation Turquoise yari Filime y’abanyaburayi , ni Filime yafatiwe amashusho I Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu karere ka Rusizi mu Rwanda, ibi bikaba byarahuriranye no kuba yarasanzwe ajya kureba Filime zari zigezweho icyo gihe z’ibihinde nizo mu Bushinwa.
Avugako icyamuteraga ubwoba ari camera zidasanzwe yabonaga imbere ye no kuba yarari gukinana n’abakinnyi baturutse za Cameroun n’ahandi hirya no hino.
Umunsi wambere akina muriyi filime Tukowote yahembwe ibihumbi mirongo itatu (30,000 rwfrs), bageze kumunsi wa gatatu bamuhemba ibihumbi mirongo itanu (50,000 rwfrs), gusa iyi filime ntiyamenyekanye cyane mu Rwanda kuko yatunganyirizwaga i burayi, Ibi byanatumye Tukowote bimugora kwinjira muri Cinema y’Urwanda.
Tukowote yinjiye muri Cinema nyarwanda binyuze ku itangazo yumvise ryatanzwe kuri radiyo, ubwo banyirikuduturamo filime bamubonaga kuko babonaga akuze ntakizamini cyigerageza bamuhaye ahubwo yahawe gutoranya abandi bagombaga kujya muri iyo filime, urugendo rwe rutangiriraho kugera mu filime y’uruhererekane ya Bamenya n’izindi.
Tukowote amaze kugaragara muri Filime zirenga 150 kandi zose yazivanye yishyurwa akayabo, ni ingaragu nubwo benshi bavugako yaba ashaje gusa we akemezako atazarongora kuko runaka yashatse, kurundi ruhande atangazako afite umukunziwe gusa ubuzima bwe akunda kubugira ibanga.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?