Wadusanga

Abakora Sinema

Umunyarwenya ukomoka muri Nigeria wiyise ‘Ntakirutimana’, Doctall Kingsley ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Ogbonna Buchi Kingsley wamenyekanye mu ruganda rw’urwenya nka Doctall Kingsley.

Yavutse tariki ya 26 Nzeri 1990 avukira muri Leta Ebonyi muri Nigeria.

Uretse kuba umunyarwenya ni n’umushyushyarugamba (MC).

Avuka kuri Ogbonna akaba ari we mwana w’umuhungu wenyine mu muryango w’abana 5.

Kwamamaza

Amashuri abanza yayize mu gace  ka Abakaliki, amashuri  yisumbuye ayiga muri Lagos.

Yatangiye umwuga wo gukora amashusho asetsa imbaga nyamwinshi muri 2018.

Yamamaye cyane kubera amashusho agenda akora akayasangiza abamukurikira kuri Tiktok na Instagram .

Ni umusore wumvikanye cyanye akoresha ijambo ‘This Life no balance’ cyangwa ‘We move’.

Kwamamaza

Imyambarire n’ibyo akoresha mu gusetsa rimwe na rimwe aba afite ibikombe, indobo,ibitabo n’ibindi  bimwongerera igikundiro mu bareba video ze.

Muri 2022 yatewe n’abajura bitwaje intwaro ariko Imana ikinga akaboko ntibamwica, gusa yabahaye umubare w’ibanga wa banki abikamo amafaranga ye yose barayatwara.

Ni umunyarwenya wiyise izina ry’ikinyarwanda rya ‘Ntakirutimana’  yagaragaje ko akunda u Rwanda nta mbereka ndetse anagaragaza ko akunda Perezida Paul Kagame cyane.

Muri 2023 Doctall Kingsley yaje i Kigali mu gitaramo cy’urwenya cya ‘Upcoming Diaspora’ cyari cyateguwe n’umunyarwenya Japhet Mazimpaka.

Kwamamaza

Yanakoreye mu Rwanda kandi ibitaramo bya ‘Stupid Experience’  hirya no hino mu gihugu muri kaminuza zo mu Rwanda.

Doctall Kingsley ni umubyeyi w’umwana umwe w’umuhungu yibarutse muri 2022.

Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe