Wadusanga

Abakora Sinema

Umunyarwenya Nyaxo ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Nyaxo yamamaye cyane muri Cinema ni umunyarwenya ukunzwe kandi wazamuye benshi barimo Killaman, Regis, Patyno n’abandi, ni muntu?

Nyaxo amazina ye ny’afurika yitwa Kanyabugande Olivier, yavukiye mu mujyi wa Kigali ku Gitega, yiga mu mwaka wa gatatu nibwo yatangiye ibijyanye na Cinema byumwihariko urwenya, yigaga muri Christ Roi akiga aba mu kigo bimwe mu byamugoraga kubihuza nibyo yifuzaga gukora .

Nyaxo arangije ikiciro rusange yakomereje amashuri ye muri Lycée de Kigali yigaga ataha, amashusho yambere yagiye akora yayafatishaga telefoni ya mama we avugako ndetse mama we ariwe  wabafatiraga amashusho rwose.

Yigaga mu ishami ry’ ibijyanye na Physics, Chemistry and Biology, amanota ye yatangiye kugabanuka mu buryo budasanzwe kuburyo atigeze ajya kureba amanota asoza ikizamini cya yisumbuye kuko bamuteraga ubwoba bamubwirako ashobora kuza ari make.

Nyaxo yatangiye ahembwa ibihumbi bine kuri buri gace (Episode)muri Comedy yakinaga byumvikanako yari make, nyuma yaje gusinya na amasezerano na Kasuku Media TV atangira no kugenda abona ibiraka byo kwamamaza.

Ikintu cyatandukanyaga comedy z’abandi niza Nyaxo n’uburyo yakoreshagamo nkuko n’uyu munsi abigenza amajwi yakuraga muri Filime zo muri Nigeria.

Nyuma yaje kujya kuri Afrimax arinaho ibintu byari bitangiye  gufata indi ntera, badukanye comedy za gisirikare ari nabwo ba Regis, Pursuant, Killaman n’abandi bisanzemo, yasaga naho atandukanye na Patyno bakinanaga kuri Kasuku kandi comedy zabo zari zikunzwe baza kongera kwihuza barakomeza.

Amasezerano kuri Afrimax na Nyaxo yaje kurangira ashinga shene ye ya YouTube ari nayo abantu bahise bayoboka, yanagaragaje ko atari comedy gusa akina ko ahubwo na Filime zisanzwe abikora kandi neza kuko ari ni gukina iyitwa ‘The Hero’ igaragaramo imirwano.

Nyaxo yigeze gufatwa yagiye i Burundi aho byavugwagako yaba yaritambitse imodoka ya Perezida w’Uburundi, nyuma yaje kurekurwa agarutse mu Rwanda aryumaho.

Nyaxo umunsi umwe avugako yagiye aho batoranyirizaga abakinnyi bagombaga kugaragara muri Filime biza kurangira bamwatse amafaranga ibihumbi 30 mu gihe bakamubwiragako nibasanga  ntabyo azi shyura andi ibihumbi 50 byo kumutoza.

Nyaxo avugako ahora mu kazi adakunda kurya iraha, yanatangajeko hari igihe cyageze akiyishyurira amafaranga y’ishuri, abarnyarwenya barimo Mitsutsu bashimira cyane Nyaxo  wabafashije kwinjira muri Cinema.

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe