Abakora Sinema
Umukinnyi wa Filime Digidigi ni muntu ki?

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Norbert Regero, akaba azwi nka ‘Digidigi’ izina akoresha mu cinema.
Digidigi yavutse mu 1983, avukira mu Karere Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali.
Digidigi yiyumvisemo impano yo gukina filime akiri mu mashuri yisumbuye, aho yahereye mu makinamico.
Yatangiye kujya mu makinamico y’ama-club, mu Basukuti ndetse n’amatangazo yamamaza yacaga kuri Radio Contact FM.
Inzozi zaje kuba impamo ubwo Niyitegeka Gratien [Seburikoko] yahamagaraga Digidigi muri filime ye “Papa Sava” nyuma yo gukunda ubuhanga yamubonyemo, amusaba no kujya mu mashusho.
Benshi bakunze imikinire ye muri filime “Papa Sava” nyuma agaragara no mu zindi nk’iza Zacu Tv na Seburikoko.
Digidigi usibye kwandika amakinamico aranayaki, mu zo yanditse zirimo “Umusare” y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Yanditse kandi iyitwa “Umuzi” ya Happy Family Organization Rwanda ikorwa ku nkunga ya UNESCO.
Muri 2022 nibwo yatsngiye gutunganya filime ye bwite, yise ‘ Isa y’urukundo’.
Digidigi afite kandi filime y’uruhererekane yise ‘Inkuru ya Yohana’.
Yanakinnye muri filime zirimo ‘Bolingo Series’, ‘Inshuti Friend’ igice cya kabiri, ‘Shuwa Diru’ n’izindi.
Ijwi rye ninaryo ryakoreshejwe mu gushyira mu kinyarwanda igitabo cyiswe ‘Small Country’ (Gahugu gato) cyanditswe na Gaël Faye.
Regero Norbert yaskanye na Uwibambe Claudette bafitanye abana.
Yahataniye ibihembo bitandukanye birimo Inganji Performing Arts Awards, Rwanda International Movie Awards n’ibindi.
Afite Atelier ya Bijouterie icuruza imirimbo myinshi, nk’impeta, amaherena n’ibindi.
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Nta mubyeyi numwe yewe nta numuvandimwe yigeze ariko yabaye icyamamare muri cinema, BIJIYOBIJA ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Gitari ye iyo ayicuranze mu ndirimbo byanze bikunze iba hit mu Rwanda, Umucuranzi Bolingo Paccy ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yararwaye arinda apfa abantu bazi ko ari prank, Vava (Dorimbogo) yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 3
Yakoraga urugendo rwamasaha 10 agiye gushaka Camera, Umunyarwenya Danizzo ni muntu ki?