Abakora Sinema
Ubuzima bwe bw’uzuyemo amasomo, umukinnyi wa Filime Killaman ni muntu ki?
Killaman ni mwene Rwema John nawe uzwi cyane mu bijyanye no gukina amakinamico kuko azwi cyane nka Shyaka mu ikinamico Musekeweya akaba no mu itorero Indamutsa za RBA, byose akabihuza no gukina ama Filime.
Amazina yiswe n’Ababyeyi ni Niyonshuti Yannick yavukiye mu Biryogo ho mu mujyi wa Kigali, uyu mugabo afite ikigo gikora ibijya na cinema yaba izisanzwe cyangwa izisetsa abantu rimwe narimwe iki kigo kikazigurisha ku bindi bigo biba byifuza izi Filime.
Kumyaka 22 y’amavuko Killaman yaramaze gutera inda umukobwa bakundanaga byatumye ahita atangira inshingano z’urugo akiri muto, yarafite imashini(Mudasobwa) yakoresha atanga Filime nayo ikaba yaragombaga kuyikuraho amafaranga atunga umuryango nayo twakwita nk’ubukode.
Mbere yaho Killaman avugako yabwiye umukobwa tari yarateye inda kuyikuramo undi arabyanga, abonye ntakundi amubwirako yaba agumye iwabo akabanza agashaka ubushobozi bakazabona kubana, cyera kabaye Killaman yabonye akazi ko gukora ibijyanye n’ibikoresho bitanga ubukonje cyangwa umuyaga mu nyubako y’Ubumwe, mu gihe umukobwa yahishaga inda byarangiye iwabo babimenye baramwirukana biba ngombwa ko ahita ahamagara Killaman, undi byaramutunguye kuburyo yamanukanye na telefoni avuye hejuru munzu yikubita hasi ariko Imana ikinga akaboko.
Killaman yagishije inama abasore babanaga bamugira inama yo kuzana umukobwa bo bakabasiga mu nzu bishyuraga ibihumbi (60,000rwfrs), byaribivuzeko agiye kuzajya yishyura yanzu wenyine.
Yahise ajya gushaka inzu yishyuraga ibihumbi (25,000rwfrs) nayo kuyabona byari ingume kuko yageze aho araranya amezi abiri biza kurangira n’umugore we ahise ajya kubyara bisa n’ibitunguranye kuko muganga yari yarababyiyeko byazabyara muri Nyakanga baza kubyara muri Gicurasi.
Killaman n’umugore we bageze kwa muganga afite amafaranga ibihumbi (2,500rwfrs), byatumye agurisha telefoni ye ibihumbi (20,000rwfrs) kugirango abone ibyo umugore yarakeneye (nk’ibase,ibigoma,utwenda twabana n’ibindi).
Killaman mama we yaje kujya Uganda babasore babanaga bamujyira inama yo kumusangayo kugirango ahunge ibibazo, nyuma azakunitekerezaho ahitamo ko umugore we ariwe wajyayo, hagati aho bari barimutse muri yanzu yarifite icyumba kimwe baragiye muyicyumba na Saro.
Kera kabaye Killaman ayaje kuyoboka imikino yamenyekanye nk’ikiryabarezi si ukumurya nutwo yarafite kiyamumaraho kugeza ubwo ikimina yararimo yakigezemo ibihumbi (900,000rwfrs).
Mu gihe abo barikumwe mu kimina bari bamumereye nabi nibwo yabwiye umugore we gusanga mama we muri Uganda.
Killaman yafashe umwanzuro wo gusubira ku muhanda gucuruza filime muri icyo gihe hari hagezweho filime z’urwenya za Kanyabugande uzwi nka Nyaxo, nibwo ba Nyaxo baje kunyura aho yakoreraga bagiye gukina agira amatsiko arabakurikira kubwamahirwe hari agace kabuze umuntu ugakina burangira bakamuhaye yisanga muri comedy za Nyaxo gutyo.
Yamaze umwaka wose akina adahembwa kwa Nyaxo nyuma ahita atangira gusohora filime ze, umugore we yaramaze umwaka n’igice muri Uganda, habura igihe gito akajya ku mucyura nibwo yanditse filime yise Majoro itangira gukundwa cyane iyi yagombaga kuyifataho 40% avugako icyo gihe bamuhaye miliyoni ayiguramo ibikoresho yarakeneye byo mu nzu, yahise akora niyitwa Killaman nayo ayisaruramo agatubutse ahita ajya gucyura umugore we muri Mata mu gihe bari bavuganyeko azajya kumucyura muri Gicurasi.
Yannick ubu afite shene ebyiri acishaho filime za comedy na filime zisanzwe imwe yitwa BigMind Empire indi Killaman Empire anyuzaho filime y’uruhererekane yitwa ‘My Heart’, afitanye kandi n’umugore we indi shenevya YouTube bise The Kingdom.
Killaman yashakanye na Umuhoza Shemsa bafitanye abana babiri babahungu, afite imitungo myinshi gusa ikunda kugaragara n’inzu n’imodoka.
Muri Gashyantare 2024 bagiye gusezerana mu murenge, muri Werurwe 2024 Killaman nibwo yasabye anakwa Umuhoza Shemsa ubukwe byavuzwe ko bwatwaye miliyoni 60 z’amanyarwanda.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?