Wadusanga

Abakora Sinema

Sinzi niba iyo umubonye muri Filime ujya utekereza ko yaba yarigeze kuba umusirikare, Ndimbati ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Amazina yiswe n’Ababyeyi ni Uwihoreye Jean Bosco Mustapha bakunze kwita ‘Baba’, muri sinema azwi nka Ndimbati.

Ndimbati yavutse mu 1969, yavukiye i Nyarusange ho muri Mushubati ahahoze ari Perefegitura ya Gitarama, ubu ni kukarere ka Muhanga.

Ndimbati yavukiye mu muryango utifashije, byatumye aba mu bihugu bitandukanye ashakisha imibereho nko mu Burundi na Uganda.

Ndimbati yavuye mu Rwanda mu 1989, anyura mu Burundi akomereza muri Uganda ajya gufatanya n’ingabo zari iza RPA Inkotanyi urugamba rwo kubohora igihugu.

Kwamamaza

Ndimbati aganira na Kiagalitoday yavuze ko nubwo umuryango we utari mu yatotezwaga icyo gihe ariko ko bimaze kumenyekana ko yagiye ku rugamba rwo kubohora igihugu umuryango we wahuye n’ibibazo bikomeye.

U rwanda rumaze kubohorwa Ndimati ntiyahise ava mu gisirikare ahubwo n’urugamba  rw’abacengezi bashakaga guhungabanya umutekano w’igihugu yararurwanye.

Ndimbati yagiye mu gisirikare asize umugore byumvikana ko yari mukuru, ndetse ninawe bakomeje kubana nanyuma yuko asubiye mu buzima busanzwe mu 1999.

Ndimbati itariki ya 4 Nyakanga 2021 yavuze ko ari itariki adashobora kwibagirwa bitewe nibyo imwibutsa, ntanahwema gushimira Perezida Kagame wamukuye mu manegeka yaratuyemo Kimisagara agahabwa inzu mu Kagali ka Nyabugogo, umurenge wa Kigali ho muri Nyarugenge.

Kwamamaza

Muri 2012 nibwo Ndimbati yinjiye muri Sinema, yagaragaye muri Katerine, Gica, Jibu gusa izi zose ntizigeze zimenyekana.

Muri 2018 nibwo yagaragaye muri Filime ya CityMaid  ndetse na Papa Sava.

Ndimbati avuga ko mu rugendo rwe yahuye nakarengane katumye anafungwa ubwo umunyamakuru umwe yakoranye ikiganiro n’umukobwa babyaranye impanga, akamusaba miliyoni ebyiri ngo atagisohora, Ndimbati yazimwima kigasohoka ku munsi w’abagore agahita atabwa muri yombi.

Ndimbati yatawe muri yombi muri Werurwe 2022, yarakurikiranyweho icyaha cyo gusindisha no gusambanya umwana w’umukobwa utarageza imyaka y’ubukure witwa Fridaus.

Kwamamaza

Ibi byatumye amara amezi atandatu mu gereza, muri Nzeri 2022 yarafunguwe agizwe umwere n’urukiko rw’isumbuye rwa Nyarugenge

Abasomye iy’inkuru: #2,835
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe