Abakora Sinema
Niwe wabyaranye na Shaddyboo, Producer Meddy Saleh ni muntu ki?
Meddy Saleh ni umugabo uzwiho ubuhanga budasanzwe mu gutunganya amashusho atandukanye.
Yavukiye i Gahini mu ntara y’Uburasirazuba tariki ya 6 Ukuboza 1979, avuka ku mubyeyi umwe w’umunyarwanda ariwe Mama we naho Papa we akaba umunya Tanzaniya.
Mu 1994 Meddy Saleh we babaga ku Gisenyi ariko akiga i Goma muri Congo (DRC), mu gihe ababyeyi be babaga i Rwamagana, muri uku kwiga ntabwo yaje kurangiza ishuri yagarukiye muwa gatatu wayisumbuye.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye Meddy Saleh afite imyaka 14, yahise ajya i Kinshasa aho yamaze imyaka itatu, nanone ariko akaba muri uwo mwaka ari nabwo yatakaje Papa we wazize uburwayi, yavuye DRC yerekeza Tanzaniya kuko yari amahitamo ya Mama we ahamara imyaka itandatu.
Muri Tanzaniya Meddy Saleh avugako ubuzima bwari bugoye kuko babanaga ari abana 8 munzu y’ibyumba 2, yaje gutangira gucuruza amagi nyuma yuko umwana wabacururizaga yababeshyaga ko bamwambuye buri munsi.
Papa wa Meddy Saleh kuko yarafite abagore benshi byatumye amaze gupfa mama wabo uba ariwe ubamenya kuko ntamurage bashoboraga kubona.
Muri ubwo bucuruzi niho yahuriye n’undi musore witwa Nick w’umurundi ariko wakuriye Tanzaniya amwigisha uburyo batungamo umuziki mu buryo bw’amajwi, indirimbo yambere nibo ubwabo bifashe amashusho hari mu 2000.
Muri 2002 nibwo yagarutse mu Rwanda icyo gihe ntama studio menshi yarahari, yahitiye i Nyamirambo mu muryango aho bari batuye Tapi rouge ari naho yaje guhurira na Producer Biz B nyuma banaje kubana batangirana Studio gutyo.
Yaje kujya gukorana na Eric Kabera kuko yaramubonyemo ubushobozi yarafite Rwanda Cinema Center ahamara imyaka ibiri, arinabwo yaje guhita ajya kwibana nkundi musore wese, yaje kubona ikiraka cyo kuba umwungiriza kuri Camera muri Filime yamamaye nka ‘Shake Hands With The Devil’ bamuhugura ibyumweru bibiri kugirango agire ubumenyi kuri Camera nini zari zigiye gukoreshwa.
Meddy Saleh yaje kugira ibyago bari gukora iyi Filime ikirahure cyidirishya cyiramukata amaze ukwezi kumwe mu kazi, avamo gutyo ariko akaba yari yarasezeye Eric Kabera nyiri Kwetu Film Institute arimuka ajya gutura i Gacuriro, buri cyumweru yahembwa ibihumbi ijana namirongo itanu (150,000rwfrs), hari za 2005 kurundi ruhande akaba yarabaga mu nzu yishyuraga ibihumbi cumi na bitanu (15,000rwfrs).
Nyuma yaho Maisha yaramutumiye barakorana arinabwo yahuye n’icyamamarekazi Lupita Nyong’o muri Filime ngufi yafastiye amashusho akomeza kubona amafaranga, agarutse mu Rwanda Televiziyo y’igihugu yaramuhamagaye ajya gukora nk’umugenzuzi w’amashusho (Consultant) ariko akanakora n’ibiganiro nk’ikitwaga Break Fast Show, mu mafaranga yabonaga yoherezaga mama we ayo kwifashisha, aha niho izina rye ryatangiye kumenyekana birangira avuyeyo ajya kwikorera kuko yaramaze kubona ibikoresho bye n’ubuzima bwaratangiye kuba bwiza.
Meddy Saleh indirimbo yambere yakoreye amashusho mu Rwanda niya DMS yitwa ‘YEGO’.
Meddy Saleh avuga indimi eshanu, yaje gushakana na Uwimbabazi Shadia uzwi nka Shadyboo ku mbuga nkoranyambaga babyarana abana babiri babakobwa nyuma baza gutandukana muri 2016.
Muri 2018 yatangaje ko ‘PRESS IT’ itazongera gukora amashusho y’indirimbo ubwo yari Tanzania ariko abantu bitiranya kompani nawe kuko nyuma yaje kugaruka mu buryo bwatunguye abantu aho yasobanuragako we na kompani ari ibintu bibiri abantu bagombaga gutandukanya we yashaka akaruhuko ndetse niko byaje no kugenda kuko yamaze ukwezi kwose nta mashusho y’indirimbo akora.
Meddy niwe munyarwanda wambere wabashije gukora indirimbo zatambutse ku mateleviziyo mpuzamahanga nka MTV na Trace.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?