Abakora Sinema
Niwe munyarwandakazi uzwi ukina Filime z’urukozasoni, Isimbi Noeline ni muntu ki?

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Isimbi Yvonne uzwi nka Noeline.
Yavutse mu 1999, avukira mu Karere ka Rwamagana ho mu Ntara y’Iburasirazuba.
Yakuriye mu Karere ka Musanze, ku myaka icyenda nibwo yataye iwabo ajya kuba mayibobo i Kigali.
Yabanje kuba mu Kiyovu, nyuma agejeje imyaka 11yajyanwa mu kigo ngororamuco i Musanze avayo afite imyaka 13.
Iki kigo yakivuyemo afite imyaka 14 asubira i Rwamagana kubana na Se.
Nyuma y’umwaka umwe yaje kwerekeza muri Uganda, ahava ajya muri Kenya.
Bitewe n’uko atari afite ibyangombwa kandi ari umwana muto, yatawe muri yombi.
Yafunzwe amezi icyenda mbere y’uko yoherezwa mu Rwanda.
Agarutse mu Rwanda ngo yashatse ibyangombwa maze yahindura amazina nyuma aza gusubira muri Kenya nk’impunzi yo muri Congo ariko yambukira muri Uganda.
Yahabaye imyaka itatu mbere y’uko mu 2017 ajya muri Afurika y’Epfo, ahavuye asubira muri Kenya.
Muri Kenya yongeye kuhava mu 2018 asubira muri Afurika y’Epfo.
Yabaye umumansuzi i Cape Town mu kabari, ahagirira ubuzima bubi.
Muri 2019 agaruka mu Rwanda ari nabwo yiyamamarizaga kwegukana ikamba rya Miss Rwanda.
Isimbi yiyamaje muri Miss Rwanda mu ijonjora ryabereye i Musanze yangirwa kwinjira.
Yasubiye guhatana aciye mu Burasirazuba nabwo biranga ku bwo kubura impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye no kutuzuza ibipimo by’indeshyo isabwa.
Ni we munyarwandakazi rukumbi wemera ko akina filime z’urukozasoni.
Mu mpera za 2020 no mu ntangiriro za 2021 yasohoye amashusho asa nurimo akinisha igitsina cye akoresheje ibikoresho byabugenewe.
Abantu batangiye kuvuga ko yinjiye mu mwuga wo gukina filime z’urukozasoni byeruye.
Uyu mukobwa yafunguye konti ku rubuga rwa Only Fans.
Ni urubuga rumenyereweho gucuruza amashusho y’urukozasoni aho kugira ngo urebe ibyo ashyiraho wiyandikisha(subscribe) byibura ukishyura amafaranga.
Yigeze kumvikana avuga ko abareba amashusho ye y’urukozasoni abenshi ari abanyarwanda.
Isimbi yibagishishe amabere ngo arusheho gutera uko abyifuza kandi mu buryo bukurura abagabo aho we yemeje ko azabasangira na ba nyirabo.
-
AbanyamakuruImaze ibyumweru 3
Ntazibagirana mu mitima y’Abanyarwanda, Umunyamakuru Jean Lambert Gatare yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Umukinnyi wa Filime Digidigi ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze iminsi 6
Senateri Evode Uwizeyimana ni muntu ki?