Abakora Sinema
Niwe munyamidelikazi w’umunyarwanda wamamaye kw’isi akiri muto, Amélie Ikuzwe ni muntu ki?

Amélie Ikuzwe Fasolini ku myaka 12 gusa yaramaze kubaka izina ku ruhando mpuzamahanga aho aba mu Butaliyani.
Ikuzwe yitabiriye ibirori bikomeye aho mu Butaliyani birimo nk’ibya Pitti Immagine byabereye mu Mujyi wa Florence ndetse yanakoranye ns Sosiyete nyinshi zo muri icyo gihugu.
Ikuzwe ufite umubyeyi umwe w’Umunyarwanda yanyuraga mu binyamakuru bitandukanye mu Butaliyani, abantu bagatangazwa n’uburyo uwo mwana ukiri muto yabashije kuzamuka vuba mu mwuga ubamo ihangana rikomeye nko kumurika imideli.
Ikuzwe yakoranye na Sosiyete zitandukanye zirimo MSGM yamuhisemo kugira ngo akoreshwe ku mbuga nkoranyambaga zayo muri gahunda yayo yo kurwanya irondaruhu.
Mu gitabo cy’iyo Sosiyete, Ikuzwe yatangajwe nk’umwana ukora imideli wabanyuze kurusha abandi.
Ku barebye filime ya ‘Dieci giorni con Babbo Natale’ yaciye ibintu mu Butaliyani, Ikuzwe yakinnyemo agace gato.
Ni umuhigo uhambaye kuko iyo filime yakinwemo n’abakinnyi bakomeye mu Butaliyani barimo nka ‘Diego Abatantuono, Fabio di Luigi n’abandi.
Yakoranye n’Ibigo nka Fendi, MSGM, Versace, Armani, Beneton, Monalisa , Il GUFFO bakoranye akiri umwana muto cyane, FAY, MC, OVS, Dolce&Gabbana , Ferretti Group n’ibindi.
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Gitari ye iyo ayicuranze mu ndirimbo byanze bikunze iba hit mu Rwanda, Umucuranzi Bolingo Paccy ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Nta mubyeyi numwe yewe nta numuvandimwe yigeze ariko yabaye icyamamare muri cinema, BIJIYOBIJA ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yararwaye arinda apfa abantu bazi ko ari prank, Vava (Dorimbogo) yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 3
Yakoraga urugendo rwamasaha 10 agiye gushaka Camera, Umunyarwenya Danizzo ni muntu ki?