Abakora Sinema
Niba ukurikira Gen-Z Comedy ntakuntu wa utazi umunyarwenya wiyita Pilate uyu ni muntu ki?
Amazina yiswe n’Ababyeyi ni Elyse Ndimurukundo, yavutse tariki ya 14 Gashyantare 2002, ikiciro rusange cy’amashuri y’isumbuye yakize muri G.S Muko, kuva mu mwaka wa kane kygeza muwa gatandatu yiga Kucyabagarura aho ni mu karere ka Musanze.
Pilate yiga mu mwaka wa gatanu yagiye kuri Radio yigenga ikirera i Musanze yitwa Energy Radio icyo gihe yabwiye nyiri radiyo witwa Patrick ko yifuza kuba umunyamakuru ariko amusaba kubanza kujya kurangiza ishuri.
Gusetsa byo yabitangiriye mu mashuri yisumbuye aho yavugaga amakuru yari yarise aya Pilate, ikindi yarazwiho kwari ukwita abayobozi n’abarimu amazina ajyanye n’imyitwarire yabo.
Pilate yaje gusaba kwiga kaminuza ariko ntibamufata aho niho mama we yahise ajya kumugurira isuka amusaba ko yaza bakihingira, nyuma yaje kugenda abona uturaka aza kugira Imana abona akazi ko gukira amasuku mu kigo cya gisirikare cya Nyakinama.
Pilate yatangiye kuzajya akurikira Gen-Z niko gushaka numero za Fally Merci uyitegura arazibura yigira inama yo gushaka iza Rugaju Reagan umunyamakuru w’imikino kuri Radio Rwanda nawe aramwitaba na numero arazimuha.
Pilate avugako kugirango abone nimero za telefoni za Reagan nabwo byari tombora kuko umunyamakuru witwa Pedro ukorera RC Musanze buri gihe uko yazimwakaga yarazimwimaga, kera kabaye amucunga telefoni ayisigiye umwana ku kibuga aragenda araziha.
Yavuye i Musanze Merci amwemereye kuza muri Gen-Z ariko igitangaje ntatike yarafite yo kumusubizayo, igitangaje kuri uwo munsi hari haje abanyarwenya benshi kandi hagomba gutoranywamo abantu batandatu, yaririmbye indirimbo ya Ariel Wayz mu gifefeko ahita atoranywa bukeye bwaho akora mu gitaramo abantu baramwishimira.
Pilate avugako ibintu bye byose abikora mu buryo bwa Pilate bikaba byararangiye abaye n’umuhanzi wa Gospel.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?