Abakora Sinema
Ni inshuti y’Urwanda Uzoamaka Nwanneka Aduba ni muntu ki?

Uzoamaka Nwanneka Aduba ni umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika ufite inkomoko muri Nigeria.
Afite ibihembo bya sinema bitatu bya Primetime Emmy Awards na bitanu bya Screen Actors Guild Awards.
Yahataniye kandi ibihembo bitatu bya Golden Globe Awards na Tony Award.
Filime ya mbere yagaragayemo ica kuri televiziyo ni “Blue Bloods” mu 2012 , gusa benshi bamukunze kubera filime ya Netflix “Crazy Eyes /Orange Is the New Black ” akinamo yitwa Suzanne Warren cyangwa Crazy Eyes.
Kugira ngo ahabwe umwanya wo gukina muri iyi filime yahinduye ubuzima bwe hari hashize iminota 45 afashe umwanzuro wo kureka gukina filime burundu.
Aduba mu kiganiro na NPR yavuze ko izina rye ’Uzoamaka’ risobanura “umuhanda ni mwiza” .
Ni izina rikomoka mu rurimi rwa Igbo ruvugwa muri Nigeria ari nacyo gihugu ababyeyi be bavukamo.
Uzo Aduba yiga muri mu mashuri abanza abarimu bagowe no kuvuga izina rye rya mbere ‘Uzoamaka’ bahitamo kwandika izina rye bahereye inyuma kugira boroherwe no kumuhamagara bituma aza ku mwanya wa mbere kuri lisiti y’ishuri.
Ibi byatumye ajya kubaza umubyeyi niba atahindura izina akitwa Zoe.
Umubyeyi we yahise amusubiza agira ati “Niba bashobora kwiga kuvuga Tchaikovsky, Michelangelo na Dostoyevsky, kwiga kuvuga ‘Uzoamaka’ ntibyabananira”.
Uzo Aduba yakinnye muri filime zitandukanye zirimo In Treatment , Mrs. America , Miss Virginia , American Pastoral n’izindi nyinshi.
Uyu mugore ari mu bashinze ikipe y’abagore ikina umupira w’amaguru i Los Angeles afatanyije na Natalie Portman ndetse na Serena Williams.
Iyo kipe bayise Angel City FC.
Kuri ubu afite ikiganiro ngaruka kwezi ‘Netflix Book Club’ kigaruka ku bitabo byakuwemo filime za Netflix agatumira abanditsi n’abakinnyi ba zimwe muri filime zashibutse ku nkuru ziri muri ibyo bitabo.
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Gitari ye iyo ayicuranze mu ndirimbo byanze bikunze iba hit mu Rwanda, Umucuranzi Bolingo Paccy ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Nta mubyeyi numwe yewe nta numuvandimwe yigeze ariko yabaye icyamamare muri cinema, BIJIYOBIJA ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yararwaye arinda apfa abantu bazi ko ari prank, Vava (Dorimbogo) yari muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Gutwara PGGSS,Imishinga na Davido, yapfuye afite imyaka 33, Umuraperi w’ibihe byose mu Rwanda Jay Polly yari muntu ki?