Abakora Sinema
Ni icyamamare kuri TikTok mu Rwanda, Kimenyi Tito ni muntu ki?

Kimenyi Tito yavutse tariki ya 10 Kanama 1999.
Ni icyamamare ku mbuga nkoranyambaga cyane TikTok akaba n’umukinnyi wa Filime.
Muri 2020 ubwo Covid-19 yateraga ku Isi, abantu bahejejwe mu mazu yabo batemerewe kugira aho bajya kugirango iki cyorezo kidakwirakwira, nibwo Kimenyi yamenyekanye.
Benshi batangiye gushakisha ibyo bakora kugirango batsinde irungu, icyo gihe nibwo Kimenyi Tito yagiyeho ashaka uburyo bwo kwimara irungu no gusetsa abantu nta kindi agamije.
Muri 2021 abantu benshi nibwo batangiye kubona amashusho ya Kimenyi Tito, akina yigana ibintu abarimu bakora ariko mu buryo bwo gusetsa abamukurikira.
Kimenyi Tito yaje kuba umwe mu bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’abamukurikira ku rubuga rwa TikTok barenga ibihumbi 100, naho abareba amashusho anyuzaho bo bakaba barenze miliyoni ebyiri.
Kuri Instagram akurikirwa n’abarenga ibihumbi 60 naho kuri YouTube acishaho filimi yise ‘Gogo na Coco’ akurikirwa n’abarenga ibihumbi 15.
Yavuzeko nko mu kwezi iyo byagenze neza yinjiza hagati ya 600.000Frw na 700.000Frw.
Kimenyi Tito wamamaye kuri Tik Tok yanabaye ‘Brand Ambassador’ wa Coca Cola.
Kimenyi Tito ni we wegukanye miliyoni y’amanyarwanda, uyu musore uri mu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga by’umwihariko urwa TikTok yegukanye miliyoni 1Frw yagenewe na Udustar, ikompanyi ifite ibikorwa by’ikoranabuhanga muri 2022 mu birori byabereye kuri Hilltop Hotel yahise inamugira Brand Ambassador.
Kimenyi Tito na Judy bavuzwe mu nkuru z’urukundo, bitewe ni kubabonana mu mushinga umwe wa filime, Judy yamamaye muri filime zirimo Papa Judy, Urugo Rwanjye, Secret Love n’izindi.
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze iminsi 7
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze amasaha 10
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?