Abakora Sinema
Inkindi Aisha wigeze kwita Abagabo amagweja ni muntu ki?
Aisha ni umukinnyikazi wama filime mu Rwanda ukundwa na benshi bitewe n’ubuhanga bwe.
Amazina yiswe n’Ababyeyi ni Ayishakiye Nadine Inkindi Aisha, yavutse mu 1998 mu mujyi wa Kigali.
Yinjira muri Filime z’urwenya bwambere yazanywe na Kanyabugande Olivier uzwi nka Nyaxo umwe mu bakomeye muri Cinema nyarwanda.
Aisha yakuze ari umusiramukazi nyuma aza kuva muriri dini bitewe n’uburyo yakundaniyemo n’umusore bikaza kurangira akoze ubukwe undi atabizi akabibona mu mafoto, ibintu avugako byamushenguye bigatuma byose abivamo nubwo yaracyiga mu mashuri yisumbuye.
Mu buzima busanzwe Aisha yavuzeko anywa inzoga, afite umuyoboro we wa YouTube acishaho Filime ze witwa’Inkindi Aisha TV’ ,nubwo afatwa nk’umunyamahane ubwe yivugeko kaba ari akazi atariko asanzwe mu buzima bwa buri munsi.
Muri 2024 Aisha mu kiganiro yagiranaga na Irene Murindahabi yageze hagati yumvikana mu mgamabo agira ati “Ngo abagabo ba ndi imbere, ngo abagabo mu muhanda[…] nk’umuntu watoranyije bariya bana ba CTU kuki yatwaye abagabo bacu bose? Agasiga amagweja, ibimonyo n’ibiki…’’.
Imbuga nkoranyambaga zaramwatatse burangira asabye imbabazi.
Aisha yize ibaruramari mu mashuri yisumbuye, muri kaminuza yiga ‘Civil Engeneering’.
Muri 2022 mu bihembo bya Bright Generation Awards yegukanye igihembo cy’umunyarwenya w’umwaka wahize abandi mu kiciro cy’Abagore.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?