Wadusanga

Abakora Sinema

Ibikorwa bye bisumba izina rye, Hope Azeda washinze Mashirika ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Hope yize amashuri abanza kuri Nengo Primary School, ayisumbuye yiga kuri Namasagali College naho Kaminuza yiga muri Makerere University aho yize ibijyanye n’ubuhanzi.

Niwe washinze Itorero ry’Ikinamico ryitwa Mashirika ndetse yanatangije Iserukiramuco ryitwa Ubumuntu.

Ni umwe mu bagore bitinyutse babyaza umusaruro impano yabo.

Uruhare rwe mu kubaka uruganda rw’imyidagaduro ruri mu bijyanye no gukundisha abantu amakinamico akinirwa ku rubyiniro, kwigisha abakiri bato kubyina, gukina filimi n’ibindi bitandukanye.

Muri Kanama 2019 Hope Azeda yagiriwe icyizere agirwa umutoza w’abanyempano 18 batoranyijwe mu ijana berekanye imikino yahawe amahirwe yo gukomeza mu kiciro kibanziriza icya nyuma (1/2) cy’irushanwa ‘East Africa Got Talent’ ryegukanwe n’abanya-Uganda.

Hope Azeda yahabwa intebe y’icyubahiro mu bagore bakoze kandi bakazamura uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe