Abakora Sinema
Hari benshi bari baziko ari umusirikare, umunyarwenya uzwi nka Captain Regis ni muntu ki?
Kwizera Jaden Martin azwi nka Captain Regis izina akoresha muri Cinema.
Yavukiye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, yavutse ari umwana wa gatatu mu muryango w’Abana yita ko ari benshi.
Kurundi ruhande Regis ni umuvandimwe w’umukinnyi wamenyekanye mu ikipe ya APR FC witwa Ishimwe Annicet, afite na mushiki wamenyekanye mu mukino wa Handball adatangaza amzina ye.
Akiri muto yumvaga azandika ibitabo cyangwa agakina ruhago, yize muri IPRC Kigali ibijyanye na (Digital Media Productio), impano ye yo gusetsa yatangiye kwigaragaza afite imyaka itanu kuko icyo gihe se umubyara yigeze kuzajya amwita semuhanuka kubera uburyo yabasetsaga ababwira n’inkuru zitabayeho.
Kumyaka itandatu gusa yari umuhereza mu kiliziya kwa Carlos mu Gatenga, mu bihe bitandukanye rero yagiye ahabwa gukina ari satani ashuka umwana w’Imana mu gihe babaga bakina filime ya Yesu, mu kuyikina neza byatumaga abakirisitu bamuha amafaranga.
Kujya imbere ya Camera yabitangiye bakinana cimedy na Rusine ariko icyo gihe ntabantu benshi bazirebaga, udufaranga twatangiye kuboneka ubwo yarasoje amashuri yisumbuye atangiye kwitabira ibitaramo birimo Seka Live ya Nkunsi Arthur na Comedy Night.
Regis ajya kuri Afrimax byatewe n’amashusho bashyize kuri Youtube abyutse asanga yarebwe n’abarenga ibihumbi bitanu niko guhamagarwa asinyishwa amasezerano y’imyaka ibiri.
Avugako amashusho ya comedy yambere yashyizwe kurubuga rwa Afrimax umunsi wambere yarebwe n’abantu ibihumbi magana abiri na cumi, mu gihe mu cyumweru n’iminsi itatu yari imaze kurebwa n’abantu miliyoni.
Afite ahahigo kokuba mu mashusho yarebwe cyane kuri Afrimax iye iza muzimbere aho imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 20, ibi ntawundi munyarwenya urabikora mu Rwanda.
Muri 2018 yakoze akazi kajyanye nibyo yize ko gufotora aho yigeze kuzajya afotora ifoto imwe ayishyurwa ibihumbi Ijana mu itorero Mashirika kandi mu cyumweru yasabwaga amafoto ane.
Kubera gukina mu isura y’umusirikare n’Ababyeyi be babanje kugirango yinjiye mu gisirikare, cinema yamuhaye byinshi birimo n’inzu yagatangaza yubatse ku Ruyenzi, ni umukunzi n’umukobwa witwa Micky.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?