Wadusanga

Abakora Sinema

Byamusabaga kujya ku ishuri yujuje ingunguru y’Amazi, Bamenya ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Benimana Ramadhan wamenyekanye muri  filime ariwe “Bamenya”,yavukiye mu Karere ka Nyarugenge i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali ,yakuze azi umubyeyi we umwe nawe ntibabanye igihe kinini kuko yarerewe kwa se wabo.

Se yitabye Imana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aho kwa Se wabo yabaye bwa mbere niho yize amashuri abanza aba, ahava ageze mu wa Gatatu.

Usibye gukoreshwa imirimo ivunanye, aho kwa se wabo ngo yayahuriye n’ibibazo ku buryo yigeze kujya kurara mu irimbi ahunze inkoni Kicukiro hafi ya Kiliziya.

Gufatwa nabi muri uyu muryango wari ukize byatumye ahazinukwa burundu. Byatumye aganiriza undi se wabo amusobanurira ibibazo ahura nabyo.

Uwo we yaje kujya kwa mukuru we ajyanye na nyina wa Bamenya basaba ko umwana yataha.

Uwo Se wabo wundi yaje gushakana na nyina wabo, Bamenya atangira kurerwa na barumuna b’ababyeyi be yisanga mu muryango noneho yishimiye.

Aha yahakomereje amashuri abanza, arayasoza yinjira mu mashuri yisumbuye kugeza no muri kaminuza aho yarangije muri KIST mu bijyanye n’ubwubatsi.

Uyu Se wabo wamureze neza yaje kwitaba Imana asiga abana babiri. Bamenya wari umaze kugimbuka yahise afata inshingano zo kwita ku muryango wa Nyakwigendera.

Yiga mu wa Gatanu w’amashuri abanza nibwo bwa mbere yagaragaye muri Filime, iki gihe yakinnye mu yitwaga “Zirara zishya” ya Habyarimana Charles.

Zirara zishya yayihuriyemo n’abakinnyi b’ibyamamare barimo Kanyombya, Sekaganda, Nzovu, Samusure, Nyinawambogo, Mukarujanga n’abandi benshi.

Kugeza ubu usibye gukina filime ni n’umushabitsi ukora ubucuruzi butandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Uko yagiye akura mu myaka n’amashuri ntiyigeze ajya kure ibya sinema. Yakomeje gukina muri filime kugeza ubwo akoze iye bwite yise yashoye mo miliyoni imwe yikandagira nyuma yo guhomba miliyoni 24 “Bamenya” yongeye kumugarura mu kibuga iri no mu zikunzwe cyane.

Ikindi filime ye kuva yajya hanze, yagiye igurwa n’ibigo bitandukanye birimo ibyo hanze nka Ogelle yo muri Nigeria, Canal Plus ndetse na Zacu TV yo mu Rwanda

Bamenya afite ibihembo byinshi yatwaye birimo icya Rwanda Movie Awards n’ibindi.

 

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe