Abahanzi
Akora umuziki abifatanya no gukina Filme, Miss Shanel ni muntu ki?

Ubusanzwe yitwa Ruth Nirere Shanel ari yamenyekanye nka Miss Shanel, ni umwe mu bahanzi bakomeye bagize uruhare rukomeye mu muziki nyarwanda byumwihariko nk’igitsina gore,yavutse mu 1985.
Asanzwe afatanya umuziki no gukina filime, yakunzwe cyane muri filme zirimo ‘Le Jour Où Dieu est Parti en Voyage (The Day God Walked Away) yasohotse mu 2008 hamwe , The Mercy of the Jungle yagiye hanze mu 2018 na Long Coat yo mu 2009.
Uyu muhanzikazi yatangiye umuziki mu 1998.
Yatangiye kumenyekana mu 2004 aba umwe mu bakobwa babimburiye abandi nyuma ya Jenoside ndetse aranahirwa muri muzika.
Yamenyekanye mu bihangano bitandukanye birimo “Ndarota”, “Nakutaka” yakoranye Wyre wo muri Kenya, “Ubufindo”, “Ndagukunda Byahebuje” n’izindi nyinshi.
Miss Shanel yashakanye na Guillaume Favier batuye mu Bufaransa bafitanye abana babiri.
Mu myaka ya 2006, 2007 na 2008 ari mubahataniye ibihembo bya Pearl of Africa Music Award.
Muri 2009 yatwaye Salax Award mu kiciro cya Best Female Artist.
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Gitari ye iyo ayicuranze mu ndirimbo byanze bikunze iba hit mu Rwanda, Umucuranzi Bolingo Paccy ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Nta mubyeyi numwe yewe nta numuvandimwe yigeze ariko yabaye icyamamare muri cinema, BIJIYOBIJA ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yararwaye arinda apfa abantu bazi ko ari prank, Vava (Dorimbogo) yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 3
Yakoraga urugendo rwamasaha 10 agiye gushaka Camera, Umunyarwenya Danizzo ni muntu ki?