Abakora Sinema
Afite ibihembo agahishyi akesha Filime ze, Umunyarwandakazi Umuhire Amelia ni muntu ki?

Amelia Umuhire yavutse mu 1991, avukira mu mujyi wa Kigali akurira mu Bubiligi.
Baje kwerekeza mu budage arahiga anahabwa ubwenegihugu bw’ubudage igihe yari hagati y’imyaka 11 na 12.
Ni umuyobozi wa Filime uzwi ku ruhando mpuzamahanga.
Atangira ibya Filime yatangiriye kuri filime ndende yitwa “Polyglot”.
Ni Filime yibanda ku mibereho y’abahanzi b’abirabura i Berlin yagiye hanze mu 2015.
Iyi yanditse amateka kuko yerekanywe mu maserukiramuco akomeye nka Film Africa i Londres.
Yerekanywe kandi muri Tribeca Film Festival, Premiers Plans D’Angers Festival no muri Geneva International Film Festival.
Iyi Filime yatumye abona igihembo Best International Web Series muri 2015.
Muri 2016 yakoze indi Filime yise “Mugabo” (2016) ivuga ibyo yanyuzemo n’ukurokoka Jenoside.
Iyi Filime ya Umuhire yerekanywe mu maserukiramuco nka Film Africa Festival i Londres muri 2016.
Yamuhesheje igihembo cya Best Experimental Film Award.
Iki gihembo yagihawe muri 2017, mu iserukiramuco rya BlackStar Film Festival i Philadelphia.
Muri 2018 yayoboye ifatwa ry’amashusho yifashishijwe muri ‘tour’ yakozwe hizihizwaga imyaka 20 ya album y’umuhanzikazi w’Umunyamerika Lauryn Hill yise.
Ni Album yitwa ‘The Miseducation’ yagiye hanze mu 1998.
Muri 2019 yakoze kuri Filime yitwa “King Who’’.
Muri 2020 yakoze kuyitwa “Kana’’.
Gukorana umurava kwe kwatumye yigarurira imitima ya benshi.
Usibye gukora film, Umuhire ni umwanditsi akaba n’umuyobozi wa film.
Umuhire yagaragaje ko areba ku bibazo by’imibereho y’abanyafurika baba i Burayi.
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Nta mubyeyi numwe yewe nta numuvandimwe yigeze ariko yabaye icyamamare muri cinema, BIJIYOBIJA ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Gitari ye iyo ayicuranze mu ndirimbo byanze bikunze iba hit mu Rwanda, Umucuranzi Bolingo Paccy ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yararwaye arinda apfa abantu bazi ko ari prank, Vava (Dorimbogo) yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 3
Yakoraga urugendo rwamasaha 10 agiye gushaka Camera, Umunyarwenya Danizzo ni muntu ki?