Abakinnyi
Yubahwaga cyane muri NBA, Mutombo Dikembe yari muntu ki?

Mutombo Dikembe, Umunyecongo akaba n’Umunyamerika wamamaye muri Baskbetall yapfuye ku myaka 58 azize canseri y’ubwonko, nk’uko byatangajwe n’umukuru wa NBA Adam Silver.
Dikembe Mutombo Mpolondo Mukamba Jean-Jacques Wamutombo yari yaramaze kwinjira mu rwego rw’abakinnyi bakomeye b’ibihe byose muri Basketball muri Amerika ruzwi nka Naismith Memorial Basketball Hall of Fame.
Mutombo wareshyaga na 2,18m yamaze imyaka 18 akina muri NBA mu makipe atandukanye arimo Denver Nuggets, Atlanta Hawks, Philadelphia 76ers, New York Knicks na Houston Rockets mbere yo guhagarika gukina muri sizeni ya 2008-09.
Mu mpera z’imyaka ya 1990 n’intangiriro z’imyaka ya 2000 Mutombo yari indorerwamo ku rubyiruko rwinshi rwa Afurika rwakinaga cyangwa rwakundaga Basketball.
Uburebure n’ubuhanga bye mu kugarira bituma ari ku mwanya wa kabiri inyuma ya Hakeem Olajuwon mu bakoze blocks/contres nyinshi mu mateka ya NBA, aho afite blocks 3,289 yakoze mu gihe yakinaga.
Agikina, yatsingaga ikigereranyo cy’amanota 9.8 ku mukino na ‘rebounds’ (gufata imipira yo hafi y’inkangara) zigera ku 10 kuri buri mukino.
Uretse kuba yari intumwa ya NBA muri Afurika, mu 1997 Mutombo yashinze ikigo Dikembe Mutombo Foundation cyibanda ku bikorwa byo guteza imbere ubuvuzi, uburezi, n’imibereho ya rubanda mu gihugu cye cy’amavuko.
Ikigo cye cyubatse ibitaro byitiriwe nyina, Marie Biamba Mutombo wa Ntumba, biri i Kinshasa bifite intego yo kuvura abantu kitarebye ku bushobozi bwabo bwo kwishyura ubuvuzi.
Mutombo, uretse kuvugwaho ubumuntu, gukunda abantu, kuvuga indimi zigera ku icyenda, yari azwiho igitwenge gikomeye no gukunda gusetsa no guseka cyane.
Mu myaka ya 2022 ni bwo umuryango wa Mutombo watangaje ko arimo kuvurwa ikibyimba cyo mu bwonko i Atlanta muri Amerika.
NBA yatangaje ko yapfuye agaragiwe n’umuryango we .
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Gitari ye iyo ayicuranze mu ndirimbo byanze bikunze iba hit mu Rwanda, Umucuranzi Bolingo Paccy ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Nta mubyeyi numwe yewe nta numuvandimwe yigeze ariko yabaye icyamamare muri cinema, BIJIYOBIJA ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yararwaye arinda apfa abantu bazi ko ari prank, Vava (Dorimbogo) yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 3
Yakoraga urugendo rwamasaha 10 agiye gushaka Camera, Umunyarwenya Danizzo ni muntu ki?