Wadusanga

Abakinnyi

Umukinnyi w’Amavubi Phanuel Kavita ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Photo/RBA

Phanuel Kavita Mabaya yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 1993.

Yavutse kuri se ukomoka muri DRC ndetse na nyina ukomoka mu Rwanda.

Umupira yawutangiriye mu kigo cy’amashuri cya Clemson University, cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ababyeyi be bari batuye.

Icyo gihe yari ataratangira gukina nk’uwabigize umwuga kuko yari akiri muto.

Kwamamaza

Yafashije ikigo cye mu mikino 81 y’irushanwa ryahuzaga ibigo by’amashuri rya Atlantic Coast Conference.

Nyuma yaje kubengukwa n’Ikipe yo mu Cyiciro cya Mbere muri Amerika ya Real Salt Lake.

Byari binyuze muri gahunda ya ‘Homegrown Player Rule’ itanga uburenganzira ku bakinnyi b’amakipe bajya muri ’Major League Soccer’.

Yahise ajya gukinira ikipe yo mu kiciro gatatu ya Real Monarchs SLC.

Kwamamaza

Ku mukino we wa mbere yakinnye muri 2015, banganyije na LA Galaxy II, ibitego 2-2.

Muri 2017, Kavita yahise asinyishwa nk’umukinnyi mushya wa Puerto Rico FC yari imaze imyaka ibiri ishinzwe.

Nibwo yahise atangira gukina Icyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma y’amezi arindwi yahise atangazwa muri Saint Louis Football Club yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kwamamaza

Iyi kipe yaje gusenyuka muri 2020.

Yaje guhita asinyira Birmingham Legion, mu ntangiriro za 2021, anagirwa kapiteni wayo.

Kavita Phanuel Mabaya yahamagawe bwambere n’umutoza watozaga Amavubi, Frank Spittler Torsten muri muri 2024.

Abasomye iy’inkuru: #2,000
Kwamamaza
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe