Abakinnyi
Afatwa nk’impirimbanyi y’umupira w’Abagore mu Rwanda, Nyinawumuntu Grace ni muntu ki?

Marie Grace Nyinawumuntu yavutse mu 1981, avukira mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Kayonza i Kabarondo.
Yavutse mu muryango w’abana batatu abakobwa babiri n’umuhungu umwe, akaba imfura iwabo.
Amashuri abanza yayize i Kabarondo mu 1989, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Nyinawumuntu yamaze imyaka ibiri mu kigo cyafashaga abana bimfubyi.
Avuyeyo yasubiye mu rugo mu 1996, nyuma aza kujya kwiga mu mashuri yisumbuye muri Lycée de Kigali (LDK).
Yasanze nta kipe y’umupira w’amaguru y’abakobwa ihaba, yisanga muri volleyball,handball ndetse n’imikino ngororamubiri.
Nyinawumuntu arangije kwiga yaje kumva ko hari ikipe yari yarashinzwe na Rwemarika Felicite yitwaga Urumuri ,ajya kumusaba ko yajyamo undi arabimwemerera.
Kera kabaye yagiye kuri Tapis (i Nyamirambo) agiye ku gura umuriro w’amashanyarazu abona amakipe yahitorezaga bitegura gutoranya ikipe y’Umujyi wa Kigali ajyayo bigezo.
Yagiye mu kibuga bigezo abatoza baramushima ahita ashyirwa mu ikipe y’Umujyi, icyo gihe hitegurwaga guhitamo ikipe y’igihugu yari kujya i Burundi naho yisangamo.
Yayikinnye igihe gito nyuma aravunika, icyo gihe ninabwo yari atangiye kwiga siporo muri Kaminuza hari muri 2004.
Yize muri KIE ahakura impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri mu bijyanye na Siporo n’uburezi.
Hagati ya 2004 -2007, Nyinawumuntu yasifuraga mu kiciro cy’amabere mu bagore no ku kiciro cya kabiri mu bagabo.
Nyuma yigihe gito yaje kuzamurwa ashyirwa mu basifuzi basifura ikiciro cy’ambere babungiriza mu bagabo.
Amaze kureka gusifura kubera ikibazo cy’imvune, Ferwafa yamuhaye amahugurwa y’ubutoza.
Grace Nyinawumuntu amaze gutsinda yatangiye gutoza, nyuma y’amezi ane bamuha ikipe y’igihugu.
Muri 2008 yajyanye ikipe mu Budage bagezezeyo bakina imikino 6 n’ikipe zo mu kiciro cya gatatu batsindamo 3.
Yahise yemererwa gukora amahugurwa y’ubutoza amezi atanu ndetse ahakura Lisanse C imwemerera gutoza ikiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru mu Burayi.
Grace Nyinawumuntu yaje kwegera Rwemarika Felicite wari uyoboye umupira w’abagore bakora umushinga wo gukora ikipe ya AS Kigali kugira Grace abone ikipe atoza.
Umushinga bawushyikirije Umujyi wa Kigali urabyishimira ikipe itangira gutyo.
Umwaka umwe niwo batatwaye igikombe muri 2008 kuko aribwo AS Kigali yari itangiye.
Muri 2017 nibwo Grace Nyinawumuntu yatandukanye n’ikipe ya AS Kigali y’abagore yari amazemo imyaka 10 yose.
Iyi kipe yamwirukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko byanatumye muri 2018 urukiko rutegeka ko iyi ikipe imwishyura asaga miliyoni 38,549,000 Frw.
Muri 2022 Grace Nyinawumuntu yarangije amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no gucunga imishinga muri Kaminuza ya Mount Kenya
Yanakoreye indi mpamyabumenyi nkiyi mu bijyanye no gucunga imishinga ya siporo mu gihugu muri kaminuza yo mu Bwongereza.
Muri 2021 Nyinawumuntu Grace yatangajwe nk’umuyobozi ushinzwe tekinike mu irerero ry’umupira w’amaguru ry’ikipe ya PSG yatangije mu Rwanda .
Nk’umuyobozi ushizwe tekinike mu irerero rya PSG mu Rwanda, iri shuri ryagiye ryegukana ibikombe by’Isi bihuza amarerero y’iyi kipe yo ku Isi.
Nyinawumuntu Grace yashakanye na Nizeyimana Justin uyu akaba ari umunyamategeko.
-
AbanyamakuruImaze ibyumweru 3
Ntazibagirana mu mitima y’Abanyarwanda, Umunyamakuru Jean Lambert Gatare yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Umukinnyi wa Filime Digidigi ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze iminsi 6
Senateri Evode Uwizeyimana ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara yari muntu ki?