Wadusanga

Abahanzi

Yitabye Imana ari muto, Umuhanzi Yvan Buravan yari muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Burabyo Dushime Yvan wamenyekanye ku izina rya ‘Yvan Buravan’ yavutse ku wa 27 Mata 1995, ni bucura mu muryango w’abana batandatu akaba mubyara w’umuhanzikazi Ciney.

Ni umwuzukuru wa Sayinzoga Galican wabaye Intore y’ikirangirire ku ngoma y’Umwami Rudahigwa.

Gukunda umuziki kwa Yvan Buravan yabitangiye kuva akiri muto; ku myaka ibiri gusa y’amavuko yakunze kuvuga ko yari yatangiye guca amarenga y’uko azavamo umunyamuziki.

Amashuri abanza yayigiye i Gikondo ahitwa ‘Le Petit Prince’, ayisumbuye ayigira muri ‘Amis des Enfants’ na ‘La Colombière ’, kaminuza yayigiye muri Kaminuza y’u Rwanda CBE Gikondo Campus, aho yize ibijyanye n’ubucuruzi, itumanaho n’ikoranabuhanga (Business Information and Technology).

Mu 2009 ubwo yari yujuje imyaka 14 y’amavuko Yvan Buravan yitabiriye irushanwa ry’ikigo cya Rwandatel yifuzaga abanyempano bashoboraga kubakorera indirimbo, icyo gihe yitwara neza mu guhatana aba uwa kabiri.

Guhembwa miliyoni 1,5Frw byatumye Yvan Buravan ahita abona ko icyo kumutunga cyazaba umuziki aho kuba ruhago nk’uko yari yarakuze abitekereza.

Kuva mu 2009 Yvan Buravan yatangiye urugendo rwo gutekereza uko yakwinjira mu muziki ariko akagorwa no kubona aho amenera.

Yvan Buravan yaje guhura na New level batangira urugendo barikumwe mu 2016 basohora indirimbo nka Bindimo, Urwo ngukunda yakoranye na Uncle Austin, Malaika, Ninjye nawe, Just a dance, This is love, Oya, Garagaza, Si belle, canga Irangi yakoranye na Active n’izindi nyinshi.

Muri 2018 yahise atangaza ko azasoza uwo mwaka amuritse album ye ya mbere yise ‘Love Lab’.

Imbere y’imbaga yari ikoraniye mu ihema rya Camp Kigali, Yvan Buravan yakoze igitaramo cy’amateka.

Muri uwo mwaka ninabwo yari yanatangiye urugendo rumuganisha mu irushanwa rya Prix Decouvertes yanaje kwegukana aba umunyarwanda wa kabiri uryegukanye mu mateka.

Ni irushanwa yegukanye rimuha amahirwe adasanzwe kuko yazengurutse mu bihugu 12 bikoresha ururimi rw’Igifaransa muri Afurika.

Yvan Buravan wari umaze kuzenguruka mu bihugu bitandukanye bya Afurika, yaje gusanga kimwe mu bibazo umuziki w’u Rwanda ufite ari uko nta mwimerere ufite.

Mu 2020, nyuma y’umwaka yari amaze mu karuhuko, Yvan Buravan yabwiye ikinyamakuru Igihe ko yagiye ahura n’iki kibazo mu bihugu bitandukanye yataramiyemo ariko ahita anatangiza umushinga wo kugikemura.

Uyu mushinga wari ushingiye kuri album ye nshya ‘ Twaje’.

Muri 2020 ubwo uyu muhanzi wizihizaga imyaka 20 amaze avutse ndetse n’itanu yari amaze mu muziki yahishuye ko afite akazi ko gutandukanya umuziki w’u Rwanda n’uw’ibindi bihugu.

Yvan Buravan yahise abitangiza mu rugendo rwo gukora album yise ‘Twaje’ ikubiyeho indirimbo zivanzemo injyana zigezweho n’umudiho gakondo agahamya ko ari bimwe mu byashoboraga kumufasha kugera ku nzozi.

Ni album Yvan Buravan yahamyaga ko izamufasha kumenyekanisha umuziki we ariko noneho akamenyekana ari nako amenyekanisha umuziki w’u Rwanda.

Nyuma yo gusohora iyi album ‘Twaje’ Yvan Buravan akayisangiza abakunzi be ku mbuga zose zicuruza umuziki, yari yariyemeje kuyimenyekanisha ndetse no kuyicuruza binyuze ku rubuga rwe yari amaze igihe atunganya.

Buravan wari watangije urubuga ‘Yvanburavan.com’ yari yateganyije kurucururizaho ibihangano bye ndetse n’ibindi binyuranye birimo imitako ya Kinyarwanda, imyenda ikoze mu mazina ye n’ibindi.

Ibi Yvan Buravan yatangiye kubitekereza nyuma yo kubona ko uburyo abakunzi b’umuziki baguramo ibihangano bugoye kuko ari isoko ryo hanze y’u Rwanda baziguraho nyamara bakabaye bazibona ku buryo buboroheye.

Uyu muhanzi mbere yo gufatwa n’uburwayi yari yatangiye gutekereza uko yatangira kumenyekanisha iyi album mbere yo kuyimurikira mu gitaramo yateganyaga mu minsi iri imbere.

Ni album Yvan Buravan yari yaratangaje ko izasohoka ku wa 30 Nyakanga 2022 ariko iyi tariki yageze amaze igihe ahanganye n’uburwayi bwamuhitanye.

Mbere yo kwitaba Imana, Yvan Buravan yari aherutse gusohora iyo yise ‘Big time’.

Yvan Buravan itabye Imana  tariki ya  17 Kanama 2022.

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe