Abahanzi
Yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhanzi Rugamba Sipiriyani yari muntu ki?

Rugamba Sipiriyani yavutse mu 1935, avukira mu yahoze ari Komine Karama, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, ho mu ntara y’Amajyepfo.
Rugamba yize amashuri abanza muri Paruwasi ya Cyanika.
Amashuri yisumbuye yayize muri Seminari nto ya Kabgayi, akomereza muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda.
Nyuma yaho yaje kujya muri Kaminuza ya Bujumbura aharangiriza icyiciro cya mbere cy’amashuri makuru.
Yaje kwerekeza mu Bubiligi muri Kaminuza ya Luve aho yaje yakuye impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amateka.
Rugamba yashakanye na Mukansanga Daphrose, mu mwaka w’1965.
Mukansanga yari umwarimukazi mu mashuri abanza.
Yavukaga mu gace kamwe na Rugamba Sipiriyani muri Paruwasi ya Cyanika.
Rugamba Sipiriyani niwe washinze itorero Amasimbi n’Amakombe.
Ni itorero ryamenyekanye riririmba indirimbo zisingiza Nyagasani ndetse zinigisha ku buzima busanzwe.
Yakoze muri Leta, nyuma yaje gukurwa mu kazi igihe kitageze, kubera ko atihanganiraga akarengane ako ariko kose, akabyamagana abicishije mu nganzo ye.
Ukwamamara kwe bigaragarira mu ndirimbo zirenga 400 yagiye ahimba zirimo “Ntumpeho”, “Inda nini”, “Jya umenya gusaza utanduranyije cyane”, “Agaca” n’izindi nyinshi.
Rugamba yapfuye azize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, akaba we na Mukansanga, umugore we, bari barabyaranye abana 10.
We n’umugore we, muri Jenoside yakorewe abatutsi, bapfanye n’abana babo 6, hasigara abana bane.
Rugamba yibukwa nk’umuntu wateje imbere ubuvanganzo nyarwanda.
Kiliziya Gatolika n’abandi bakristu yabasigiye ibihangano by’ indirimbo zisingiza Imana zirimo ubuhanga buhanitse.
Indirimbo ze ntabwo zifatwa nk’indirimbo nziza gusa, ahubwo ubutumwa buzikubiyemo bufatwa nk’impanuro za none, ejo n’ahazaza ku bakuru n’abato.
Ababanye na Rugamba bahuriza ku kuvuga ko yari umuntu mugari urangwa n’urukundo, uca bugufi, wita ku batishoboye.
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Niwe wahinduye Bibiliya mu Kinyarwanda, Karasira Juvénal ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yazize umukobwa, Umukinnyi wa filime Steven Kanumba yari muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 4
Yabyaye impanga z’abana batatu, umuhanzi Kizz Daniel ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Niwe munyarwanda ushobora kuvura Diabéte igakira burundu, Dr Nduwayo Léonard ni muntu ki?