Wadusanga

Abahanzi

Yatunguye benshi ubwo yavaga mu gukora indirimbo zihimbaza Imana, Mani Martin ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Maniraruta Martin, niyo mazina ye yo kuva mu bwana , azwi cyane ku mazina ya Mani Martin.

Ni umwanditsi w’indirimbo, umuhimbyi w’injyana (melodies), umuririmbyi (Pop/RnB ivanzemo Gakondo) n’umukinnyi wa Cinema.

Yavukiye mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’i Burengerazuba tariki ya 24 Ukuboza 1988.
Amashuri abanza yayize kuri Ecole Primaire de Ntura (Catholique), ayisumbuye ayiga kuri Ecole Secondaire Gahunga Ruhengeri mu Majyaruguru, arangiriza muri Centre Islamique de Kigali mu ishami ry’indimi n’ubuvanganzo.

Indirimbo yamenyekaniyeho cyane ni iyitwa ’Urukumbuzi’ yasohoye mu mwaka wa 2005, yamuhesheje igihembo cy’umuhanzi w’umwaka, igihembo cyitwaga Rwandan Artist Promotion cyatanzwe na Radio 10 ku bufatanye na Bralirwa (Mutzing). cyari gifite agaciro k’amadorali 800 yanganaga nk’ibihumbi Magana atanu mu manyarwanda.

Ibihembo yatwaye:

 Rwandan Artist Promotion muri 2007

Mu mwaka wa 2007 yari umwe mu bahanzi baserukiye u Rwanda muri PAMA Award, ahabwa impamyabumeyi (Participation Certificat).

 Salax Awards mu mwaka wa 2009 nka Best Male Gospel Artist
2006 yatumiwe mu iserukiramuco (FESPAD) aho yari ahagarariye abahanzi b’abana

2008 yongeye gutumirwa mu iserukiramuco (FESPAD) nk’umuhanzi uhagarariye abaririmba indirimbo zihimbaza Imana

2009 nabwo yahawe igihembo cyitiriwe Ijoro ry’Urukundo cyatumye ajya muri Afurika y’Epfo.

2010 nabwo yongeye gutumirwa mu iserukiramuco (FESPAD)

Mu mwaka wa 2011, yitabiriye amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star aho yaje mu bahanzi 10 bakunzwe cyane mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2011 yagiye ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cy’u Bufaransa, aho yagiye nk’umwe mu bahanzi bagiye baherekeje Perezida wa Repubulikka mu ruzinduko yari yagiriyeyo, haza no kuviramo igitaramo yakoreyeyo.

Mu bitaramo yagiye akora yakoranye n’abahanzi b’abahanga nka Lokua Kanza, Might Popo n’abandi.

Muri Cinema mu mwaka wa 2010, yakinnye muri filime yitwa Long Coat (Ikoti Rirerire).

Uyu muhanzi mu myandikire ye yibanda ku rukundo ndetse no gukangurira abantu kugira ubumwe n’amahoro.

Mani Martin asanzwe afite  album eshanu ziriho indirimbo ziganjemo izakunzwe, Isaha ya 9 yasohotse mu 2007, Intero y’amahoro (2011) n’iyitwa My Destiny yagiye hanze mu 2012.

Album aheruka gushyira hanze ni iyo yise ‘AFRO’ igizwe n’indirimbo 15 yahanze agendeye ku bitekerezo yasomye mu ibaruwa Patrice Lumumba yandikiye umugore we amubwira ko Afurika izagera igihe ikiyandikira amateka yayo uko ari.

Mu rukurikirane rw’indirimbo zigize album ya Mani Martin hariho iyitwa Afurika Ndota, Mwarimu, Karibagiza, Kinyaga, Afro, Ndaraye, Iyizire, Chalala, Sogea, Rubanda, Baba ni nani, Umumararungu, Akagezi ka Mushoroza, Serafina, Same room n’izindi.

Mani Martin yatumiwe kandi mu Iserukiramuco ‘Freedom celebration’ ryabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 29 Kamena 2024 ritegurwa n’umuryango Ramjaane Joshua Foundation washinzwe n’umunyarwenya Ramjaane Joshua.

Mani Martin kugeza ubu ari mu bahanzi nyarwanda bahora mu mitima ya benshi kubera ubutumwa acisha mu bihangano bye.

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Izikunzwe