Abahanzi
Yatunguye abantu yuzuza BK Arena, Umuramyi Chyriso Ndasingwa ni muntu ki?

Ndasingwa Jean Chrysostome uzwi nka Chryso Ndasingwa yavukiye i Nyamirambo ho mu mujyi wa Kigali , yakuriye mu idini ry’Abakatorike akaba yaratangiye kwiyumvamo umuziki afite imyaka 17 y’amavuko, aha akaba ariho yahereye maze umwe mu nshuti ze ahita atangira kumwigishaga gucuranga gitari ndetse na Piano.
Chryso ni umwana wa Kane mu muryango w’abana icumi.
Uyu musore avuga ko yifashishije urubuga rwa Youtube yafashe igihe gihagije cyo kwiga gucuranga Gitari ndetse na Piano, kuva ubwo atangira gusangiza ubumenyi abandi,Chryso yamamaye mu ndirimbo ‘Wahozeho’.
Afite Impamyabumenyi mu kwigisha ‘Social Studies with Education’.
Yatangiriye urugendo rwe muri korali y’abana aho bigaga i Kibeho, akaba yaranize ibijyanye na ‘Theology’ na Bibiliya n’ubuyobozi muri Africa College of Theology (ACT).
Yakuriye mu muryango w’abantu basenga, mu muryango wabo ni abaramyi kuko na Sekuru yari umuhimbyi.
Uyu musore asanzwe ari umwarimu w’umuziki, aho atanga amasomo yihariye ku bantu banyuranye.
Afite Album imwe na EP ebyiri zirimo iyo yise ‘Wakinguye Ijuru’ ndetse na ‘Wahozeho’ yaje no kwitirira Album.
Akorera ivugabutumwa mu Itorero rya Newlife Bible Church Kicukiro, yamenyekanye mu ndirimbo zirimo Ndakwihaye, Wahozeho, Ntajya Ananirwa, Ntayindi Mana, Wakinguye ijuru n’izindi.
Ninawe washinze Chryso Store icuruza imyenda ya T-shirts, ingofero n’ibindi byanditseho amagambo y’agakiza.
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Gitari ye iyo ayicuranze mu ndirimbo byanze bikunze iba hit mu Rwanda, Umucuranzi Bolingo Paccy ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Nta mubyeyi numwe yewe nta numuvandimwe yigeze ariko yabaye icyamamare muri cinema, BIJIYOBIJA ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yararwaye arinda apfa abantu bazi ko ari prank, Vava (Dorimbogo) yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 3
Yakoraga urugendo rwamasaha 10 agiye gushaka Camera, Umunyarwenya Danizzo ni muntu ki?