Wadusanga

Abahanzi

Yatewe inda ageze mu wa gatandatu yanga kuyikuramo, Umuhanzikazi Winnie Nwagi ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Amazina yiswe n’ababyeyi ni  Winnie Nwagi, yavutse mu 1989.

Yavukiye I Kampala muri Uganda, akurira mu rusisiro rwa Namasuba.

Winnie avuka mu muryango w’abana babiri, avukana na musaza we mukuru witwa Bob.

Winnie yabyirutse arerwa na papa we wenyine kuko nyina yitabye imana ubwo Winnie yigaga muwa kane w’amashuli abanza.

Kwamamaza

Ageze mu mwaka wa gatandatu wayisumbuye yatangiye kujya ataha igicuku bikamuteranya na se ndetse bidatinze aza gutwita.

Icyo gihe Se yahise amwirukana mu rugo ndetse yanga  no kongera kumwishyurira ishuli bituma Winnie Nwagi areka ishuri.

Amashuri yisumbuye ntabwo yayarangije, yahise ajya kwibana atangira ubuzima bwe.

Winnie yakuze yumva azaba umunyamakuru usoma amakuru ndetse yanakundaga umuziki.

Kwamamaza

Akenshi yabaga aririmba indirimbo z’abahanzi barimk Mariah Carrey, Whitney Houston ndetse nabandi.

Nyuma yuko se amwirukanye mu rugo yatangiye kugerageza amahirwe mu muziki muri 2012 gusa amahirwe ntiyamusekeraga.

Muri 2014 yitabiriye amarushanwa yo gushaka abanyempano mu kuririmba, hari mu irushanwa rya Coca cola.

Yasoje iryo rushanwa ari uwa kabiri, agira amahirwe ahabwa amasezerano yo kujya afashwa na Swangz Avenue.

Kwamamaza

Muri  2016 Abagande nibwo batangiye kumumrnya ubwo yasohoraga indirimbo yise ‘Musawo’.

Iyi ni indirimbo yakunzwe isa nimutangije urugendo rw’umuziki.

Yaje gukora izindi ndirimbo  zakunzwe zirimo : katono katono, embeera, kyowulila, Jangu, Matala, Batuleke, nizindi.

Winnie Nwagi yaje kubyara muri  2011, umwana w’umukobwa.

Kwamamaza

Papa wuyu mwana bamenyanye ubwo Winnie yigaga muwaka wa gatandatu wayisumbuye.

Winnie uriya mugabo amaze ku mutera inda yamusabye ko bayikuramo ariko Winnie arabyanga.

Amaze kwanga gukuramo iyo nda byarabateranyije ndetse umubano wabo uhita urangira.

Winnie Nwagi yareze Uyu mwana mpaka akuze ndetse Imana ikaba yarabahinduriye ubuzima.

Kwamamaza

Winnie ari mu bahanzi bakomeye muri Uganda ndetse umuziki we uri ku rwego mpuzamahanga.

Ni umwe mu bagandekazi bafite ijwi ryiza kandi bafite impano idasanzwe.

Abasomye iy’inkuru: #12,741
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe