Abahanzi
Yashyize hanze umushinga w’udukingirizo abantu barumirwa, Umuhanzikazi Alyn Sano ni muntu ki?

Amazina ye nyakuri ni Sano Shengero Aline, yavukiye mu mujyi wa Kigali mu 1995.
Yatangiye aririmba muri korali ku myaka 14 gusa, yabishyizemo imbaraga ubwo yigaga mu kigo cy’amashuri i Gitwe mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, muri 2015.
Avuka mu muryango w’abana batanu, abakobwa batatu n’abahungu babiri.
Bakuze barerwa na nyina ubabyara we n’abavandimwe be.
Yize ibijyanye n’ubukerarugendo n’amahoteli muri Akillah Institute for Women .
Ni umuhanzikazi w’umunyarwanda wamenyekanye cyane mu muziki nyarwanda kuva mu mwaka wa 2017.
Yatangiye umuziki mu buryo bw’umwuga muri uwo mwaka.
Yaje kubengukwa na Bagenzi Bernard Umuyobozi wa Label yitwa Incredible Records basinya amasezerano y’imikoranire y’imyaka itatu.
Label yayibayemo amezi atandatu nta gikorwa nta kimwe cy’umuziki arakorerwa.
Yumva indirimbo ye bwambere yarari mu modoka ajyenda, yumvaga ari ibintu bidasanzwe.
Muri 2015 yakoreye amafaranga asaga ibihumbi ijana (100,000rwfrs) icyo gihe yaririmbye indirimbo eshatu.
Yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yitwa “Naremewe Wowe”, yamumenyekanishije mu ruhando rw’abahanzi.
Alyn Sano yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe n’abakunzi b’umuziki, zirimo “None”, “Biryoha Bisangiwe”, “Fake Gee”, n’izindi.
Muri 2020 yatwaye ibihembo birimo icya “Isango na Muzika” nka ‘Female Artist of the Year’, no mu bihembo bya ‘ Women in Business Music’ yahawe igihembo nka ‘Artist of the Year’.
Si ibi gusa kuko yatwaye ibindi birimo ‘Best Upcoming Artist’, ‘Salax Best Female Artist’, na ‘MADE IN RWANDA best female artist’.
Alyn Sano yitabiriye amarushanwa ya ‘The Voice Afrique Francophone’ aza mu bahanzi umunani (8) bambere mu bahanzi basaga 104 bari baturutse imihanda yose.
Indirimbo yatumye atsinda yitwa ‘Greatest Love of All’ ya Whitney Houston.
Mu 2023, yashyize hanze Album ye ya mbere yise “Rumuri”.
Ubwo yayimurikaga yavuze yavuzeko yavuye muri Pop Music ajya mu njyana yiyumvamo kandi ko byatumye aba uwo ariwe, yayisohoye iriho indirimbo 13.
Uyu muhanzikazi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yahise atangira kwamamaza imyenda n’ibindi bikoresho bifite ibirango bya album ye yise ‘Rumuri’ yahise ashyira ku isoko.
Muri 2023 kandi nibwo yatangaje ko agiye gushyira hanze udukingirizo yise ‘Bou and Bae’ gusa ntitwagiye ku isoko.
Muri 2024, uyu mukobwa yatangaje ko ari gukora kuri Album ye ya Kabiri ateganya gushyira ku isoko muri 2025.
Ni Album ishobora kuzumvikanaho indirimbo ‘Twamu Samu’ aherutse gukorana na Davis D mu buryo bwa ‘Accoustic’.
Alyn Sano yavuzeko atajya mu rukundo n’umusore bakorana mu kazi kuko ngo byabangamira akazi ke.
Yavuze ki ntacyo yicuza mu buzima, akora injyana zirimo Jazz, Blues, RnB and Afro pop.
-
AbanyamakuruImaze ibyumweru 3
Ntazibagirana mu mitima y’Abanyarwanda, Umunyamakuru Jean Lambert Gatare yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Umukinnyi wa Filime Digidigi ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze iminsi 6
Senateri Evode Uwizeyimana ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara yari muntu ki?